Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we Madamu Sylvia Ondimba Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cya Gabon basuye ishuri ry’abakobwa rya Lycée Notre Dame de Citeaux (LNDC).
Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu byombi basabye abanyeshuri kugira umuhate mu masomo, babahishurira intego yo kugera kucyo umuntu atekereza kuzaba no kuzageraho bahereye ku ndoto bari bafite bakiri bato. Bavuze ko kwigirira icyizere no gukorana umwete bifasha kugera kucyo umuntu aba yifuza kugeraho.
Madamu Jeanette Kagame yabwiye abanyeshuri ba LNDC ko ari icyizere cyiza cy’u Rwanda. Ati "tubafiteho icyizere nk’abana bacu, u Rwanda rwacu rwejo".
Yavuze ko iyo bitegereje uko iterambere mu burezi rihagaze by’umwihariko ku bana b’abakobwa bitanga icyizere cy’uko u Rwanda rutazazima.
Yavuze ko iki cyizere gituruka ku banyeshuri ubwabo, ku barezi babo no kuri Politiki nziza ya Leta.
Madamu Jeannette Kagame yanabasangije ibanga yakoresheje mu kugera ku byo yateganyaga kuzageraho akiri muto, avuga ko yaharaniraga gukora imirimo abahungu bakoraga bityo akigirira icyizere cyo kugera ku bintu abandi babonaga ko bikomeye. Ibi byamufashije kugera kubyo yateganyaga.
Yavuze ko atekereza igihe cyose ku burezi bw’umwana w’umukobwa akaba ari yo mpamvu yasuye iri shsuri kuko n’ubusanzwebakunda kuganira n’ urubyiruko bakabagira inama aho bakabasobanurira ibyabagiraho ingaruka.
Madame Sylvia Ondimba aganiriza abanyeshuri ba LNDC, yababwiye ko ibanga ryo kugera ku nzozi umuntu aba afite akiri muto ari ukugira umuhate n’ubushake bwo bwo kugera kubyo yifuza kugeraho. Yavuze ko ari ryo banga yakoresheje mu kugera ku byo yateganyaga kuzageraho no kuzakora.
Sr Hélène Nayituriki, Umuyobozi w’ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux, yashimiye abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame uruhare agaragaza mu kuzamura uburezi, aho afasha abanyeshuri kwishyurirwa amashuri.
Sr Nayituriki yavuze ko bifasha mu burezi bw’abana kuko bakurana ubupfura n’umuco, bazi ubwenge, batekereza kuri ejo habo heza.
Yavuze ko kuri ubu byatumye uburezi butera imbere bufashijwe na politiki y’Igihugu, kuburyo umunyeshuri w’ahandi mu bihugu byateye imbere kuri ubu ntaho atandukanira n’uwo mu Rwanda, bigaragarira mu mpinduka mu burezi yazanywe na gahunda nziza za Leta.
Avuga ko ari muri urwo rwego LNDC irerera u Rwanda, iha ubumenyi abana b’abakobwa bategurirwa kuzaba ababyeyi babereye u Rwanda n’abakobwa bahesha ishema Igihugu .
Ishuri rya LNDC ryatangiye mu mwaka wa 1952, ritangijwe n’Ababikira b’Ababernardine, kuri ubu ryakira banyeshuri basga 800.



















TANGA IGITEKEREZO