Ku Bunani tariki ya mbere Mutarama 2013, mu Mujyi wa Kigali n’ubwo ari cyo gice kibarizwamo ubucuruzi cyane mu Rwanda amaduka, amaresitora, amasoko n’izindi nzu z’ubucuruzi byari bifunze yewe na bamwe bacuruza ibitwarwa mu ntoki bari mbarwa.
Uwitwa Hussein twahuriye haruguru ya City Plaza, ni umwe mu bacururiza mu gice cy’ubucuruzi kizwi nka Quartier Matheus. Yabwiye Igihe ko burya no ku itariki ya mbere umuntu akomeza gukenera ibintu byinshi mu buzima nk’indi minsi kuko ukenera kurya, kunywa n’ibindi bityo bikaba bitari bikwiye gufunga ku bantu bose.
Yongeyeho ati “Ikindi kandi mu ijoro ribanziriza Bonane tuba twangije amafaranga menshi, nagombaga gukora kugira ngo nyagaruze ; abakiriya barimo baraza ndagera nka nimugoroba amafaranga nshaka nayabonye.”
Akomeza avuga ko n’ubwo mu idini ya islam asengeramo bo baba barashoje umwaka wabo, ariko no kuba umuntu aba arangije amezi 12 akiri muzima hari abandi batakiriho ari ibintu byo kwishimira.
Nk’uko uyu twaganiriye abivuga hari abakoresha amafaranga menshi mu gusoza no gutangira umwaka, bwanacya ntibashake uko bakorera na make bakibagirwa nyamara ko iki gihe gikunze gukurikirwa n’ibikenera amafaranga byinshi birimo kohereza abana ku mashuri.
Amafoto atandukanye y’aho bita ’Mu Mujyi’ :
Photo/V. Kamanzi
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Mu myaka irenga 10 Intara yAmajyepfo irusha ubukene izindi Ntara
20.05.2013 |
|
Kamonyi : Umukecuru w’imyaka 71 yishwe n’uwo abereye mukase
20.05.2013 |
|
Ngoma : Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu mazi
20.05.2013 |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |