IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Imirimo yavutse mu Rwanda mu myaka 15 ishize


Yanditswe kuya 28-01-2013 - Saa 12:10' na Martin Semukanya

Inshuro nyinshi usanga abarangije amashuri yaba ayisumbuye na kaminuza mu Rwanda bavuga ko babuze akazi, ibi bakabivuga kuko nta hantu bakunze kumva hakenewe umukozi wakora ibyo bize mu bigo bya Leta cyangwa iby’abigenga. Igikwiye kumvikana neza ni uko imirimo idatangwa gusa, ahubwo iranahangwa ku buryo mu gihe gito wowe wavugaga ko wabuze akazi ushobora kuba uri kugatanga.

Watunguwe kenshi n’uko umuntu akubwiye umurimo akora ugasanga ni ubwa mbere uwumvise ?! Umenya ari yo mpamvu Abanyarwanda bakunda kwibariza umuntu aho akora kurusha kumubaza icyo akora ! Ni byo byoroshye kumva !

Ku isi haduka imirimo mishya buri mwaka, bitewe n’ibibazo bikeneye ibisubizo mu buzima bw’abantu cyangwa se bitewe n’iterambere mu nzego zitandukanye cyane cyane mu ikoranabuhanga.

U Rwanda na rwo ntirusigara inyuma,kuko n’ubwo nta wabura kuvuga ko umuvuduko ukiri hasi mu rwego rw’akazi usanga hari imirimo itarabagaho mu myaka nk’10 cyangwa 15 ishize ariko ubu ikaba ikorwa mu gihugu.

Umurimo uvugwa ni uwinjiriza amafaranga uwukora, imyinshi muri iyo mishya ikaba ifite ikibazo cy’uko itaramenyekana cyane ndetse iri no mu ndimi z’amahanga cyane cyane icyongereza. Reka tugenekereze tuyisobanure, tunagire icyo tuyivugaho.

1. Call Center Operator

Uyu ni umuntu witaba telefoni akagufasha gukemura ibibazo waba ufite byerekeye ikigo runaka. Urugero ni nk’iyo telefoni yawe ugendana hari ikibazo ifite, maze ugahamgare ngo bagufashe kugikemura.

Wa muntu ukwitaba haba ku manywa cyangwa nijoro si umukozi wa Airtel, Tigo cyangwa MTN, ahubwo ni umukozi wakodeshejwe n’icyo kigo maze bamutoza kumenya ibibazo abakiliya babo bashobora kugira no kubibonera ibisubizo byihuse.

Uwo ukwitabye ashobora kuba ari Kirehe cyangwa Rusizi bitewe n’aho icyo kigo cyakodesheje Call Center, na byo bigaterwa ahanini n’ibiciro by’imishahara. Call Centers zimaze igihe gito mu Rwanda, n’ubwo ahandi zamamaye cyane. Ziri mu bigo bitanga akazi kenshi ku rubyiruko.

Gukora uyu murimo bisaba nibura kuba wararangije amashuri yisumbuye no kuvuga ikinywarwanda n’urundi rurimi rw’amahanga ku buryo buringaniye.

2. Web-Master cyangwa Web-Designer

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’isakazamakuru, buri kigo cyaba icya leta, icy’abikorera, amadini, amashuri, amashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo ; bakenera kugira urubuga rwihariye rwa ‘internet’ rubafasha kujya ahagaragara.

Uru rubuga kugira ngo rubeho rukenera abantu barushinga twakwita nk’abubatsi, ari bo ba ‘web designers’ ndetse n’abahora baruragiye ari bo bitwa ‘web masters’. Uyu murimo ukorwa n’abize ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza, na wo ni umurimo utararenza imyaka 15 uvutse mu Rwanda kuko n’ikoranabuhanga ryamamaye vuba.

3. App Developer

Aba ‘App Developer’ bunganira aba ‘web masters’, bakagira n’umwiriko wo guhanga imivuno mu ikoranabuhanga yakwifashishwa mu gusubizo ikibazo runaka. Izi mpuguke zitegereza ubuzima bwa buri munsi zikavumbura uburyo bwo gukemura ibibazo.

Urugero ni nko gushyiraho uburo bwo kugura umuriro hakoreshejwe telefoni. Uyu murimo na wo ukorwa n’abize ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Kaminuza, ukaba umaze igihe gito uvutse mu Rwanda.

4. Customer Care Manager

Aba ni abashinzwe kwita ku bibazo by’abakiliya cyangwa abagana urwego runaka, haba mu bigo byigenga n’ibya leta. Uzumva bakubwira ngo “Ni byo rwose wumvise neza. Burya uri umukiliya w’akarere, umurenge” n’ahandi hantu bakorera.

‘Customer Care managers’ na bo badutse vuba mu Rwanda, ndetse si n’ibigo byinshi bibagira. Aho babafite babashinga kugena imigambi yo kwita ku bakiliya no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, bakagirana umubano n’abakiliya, bahagararirye ikigo bakorera.

Kubasha uyu murimo bisaba kuba warize nibura Kaminuza, uvuga ikinywanda n’indimi z’amahanga, no kuba uzi gukorana n’abantu b’ingeri zitandukanye ; ukagira icyubahiro no kwiyoroshya.

5. Events Manager

Uyu ni umurimo mushya akenshi ukorwa n’abikorera. ‘Events Manager’ ni umuntu cyangwa ishyirahamwe ry’abantu cyangwa nanone ikigo gikora mu gutegura ibirori, inama, amahugurwa, imurika n’ibindi bihuza abantu benshi.

‘Events Manager’ akurkirana buri kantu bitewe n’ibyo abakiliya be bifuza, harimo amacumbi, amafunguro, gutaka, gusemura, imodoka n’ibindi bikoresho byose bikenerwa mu gikorwa. Ibi abigeraho kenshi na we abikodesha mu bantu batandukanye.

Gukora uyu murimo bisaba kuba uziranye n’aho ukura ibikenewe byose kandi vuba, kuba uziranye n’abagira ibirori n’inama, kwimenyekanisha kuri abo bose n’abandi buri gihe.

6. Wedding Planner

‘Wedding Planner’ ategura ibirori, ariko akibanda ku bukwe by’umwihariko. Nta by’inama z’ubukwe kuko bifatwa nk’ibishaje. Iyo ufite ubukwe bene wanyu n’inshuti zawe baza mu bukwe mu birori no kukwishimira, ntibirirwe baza mu byo guterura amakaziye no kwirirwa bahagaze maze ubukwe bakazabubona mu mashusho kubera gusiragira buri kanya.

Uyu ni umurimo mushya mu Rwanda, ukaba usaba ubwitange, ubunyangamugayo, no kumenyana n’abantu bose. Kugira ngo ubashe kuwutunganya ukenera ngo ubashe kwita kuri buri kantu.

7. Master of Ceremony

Uyu ni umuyobozi wa gahunda mu nama, mu birori n’andi makoraniro y’imbaga. Agomba kuba ari umuntu uzi kumva ingingo ziganirwaho, akazisobanukirwa ndetse agafasha n’abandi gusobanukirwa ntavange amagambo, ntarondondogore kandi akubahiriza igihe.

Nko mu nama mpuzamahanga, usanga akenshi uyu murimo uhabwa abanyamakuru b’impuguke mu bumenyi rusange kandi b’ibyamamare.Urugero, uwahoze ari umunyamakuru kuri Radio Rwanda Guillaume Serge Nzabonimana yakoze uyu murimo muri Nyakanga 2012, ubwo u Rwanda rwizihizaga Ubwigenge mu isabukuru y’imyaka 50 no Kwibora ku nshuro ya 18.

Hari na ba ‘Master of Ceremony’ bagira umwihariko ku byerekeye ubukwe, ukaba umurimo ukwawo. Uyu na wo usaba kuba uzi uko amagambo asangirwa[akurikirana] mu bukwe cyangwa ibindi birori byabaye.

8. Kuvugira Inka

Kuvugira inka ni ubuhanga busaba umuhate no gukunda ikinyarwanda gihanitse. Uyu murimo wigirwa kenshi mu matorero ndangamuco, hambere ukaba wari uzwi n’abakuze gusa ariko ubu hamaze kugaragara abasore bakiri bato kandi babikora neza. Kenshi barakenerwa mu bukwe.

9. Gusaba no Gukwa

Ubundi uyu ni umuhango wa Kinyarwanda uyuborwa n’umuntu ukuze mu muryango cyangwa w’inshuti ya hafi. Ntabwo ari benshi rero babafite, ari na yo mpamvu ahari byaje guhinduka umurimo kenshi uhemberwa.

Uyu mugabo agomba kuba azi ikinywarwanda gihanitse, akamenya kuganira kandi ntabe umunyamusozi.

10. Decorator

Umurimo wo gutaka ahabera ibirori wakorwaga n’abakobwa n’abagore bari hafi aho, nyamara waje guhinduka umurimo ukorwa n’umuntu cyangwa abantu ku giti cyabo bashaka inyungu mu myaka itarenze icumi ishize. Ubu ‘decoration’ ikorwa mu bukwe, ku modoka zitwara abageni, ahabera inama n’ibindi birori.

Akenshi uyu murimo ukorwa neza n’abasanzwe bakunda iby’imitako. Hari bake cyane babyize mu mashuri yo mu mahanga (kuko mu Rwanda nta shuri ribyigisha), abandi bakaba ababyigiye ku babikora kubera kubikunda cyangwa gushaka amaramuko. Bisaba gushora imari mu bikoresho by’imitako by’ibanze, kugira aho ukorera no kumenyana n’abakoresha ibirori kenshi.

11. Florist

Uyu ni umuntu ucuruza indabo (flowers). Ni umurimo mushya watangiwe nyuma y’uko bigaragaye ko abantu bakenera indabo nyinshi mu byishimo no mu byago, mu gihe hambere abantu bakoreshaga indabo zo mu bihuru.

Umucuruzi w’indabo arazifata akazitunganya, akanazipfunyika neza ku buro bugenewe umuhango wihariye maze abaguzi bakazana amafaranga. Gucuruza indabo bisaba kuba ukunda iby’imitako, imirimo kandi ukanaba ukunda indabo by’umwihariko.

Gushora imali muri uyu murimo bisaba kubanza kugira amafaranga yo kuzigura no kugura ibindi bikoresho byo kuzitunganya neza, ndetse no kugira aho uzicururiza hagaragara neza. Ubu bucuruzi bwamamaye ku isi hose ku buryo kohereza indabo mu mahanga byinjiza amadovize.

12. Property Manager

‘Property Manager’ ni umuntu ushingwa gucunga inyubako z’abandi. Izi nzu z’imitutirwa n’izindi zisanzwe zifite ba nyirazo bakunze kuba bahugiye mu bindi, zgira abazishinzwe bazikurikirana buri gihe bakamenya ko abayazimo bishyuye, bakanamenya ibyangiritse bakanabisana.

13. Property Valuer

Uyu ni umuntu ufite ubumenyi n’ubushobozi bwo guha agaciro inyubako, ikibanza n’ibindi bikorwa-remezo.Uyu murimo ukorwa n’abize iby’ubwubatsi n’ibikorwa remezo muri kaminuza.

Kuri ubu mu Rwanda hari ba ‘Property Valuer’ bemewe n’amabanki y’ubucuruzi, hakanaba urutonde rw’amazina yabo. Bakenerwa kenshi mu igura n’igursha ry’inzu binyuze muri Banki, gusaba umwenda cyangwa guha agaciro ibikorwa nk’ahagiye kunyuzwa umuhanda mbere y’uko ba nyirabyo bishyurwa.

14. Private Investigator

Uyu muntu akora iperereza bwite, abitumwe n’umuntu ku giti cye. Uwatumye kenshi hari igihe akoresha ibimenyetso yahawe mu rubanza. Uyu murimo ukorwa ahanini n’abawize cyangwa abigeze gukora mu mirimo y’ubugenzacyaha. ‘Private Investigators’ bakunze gukenerwa n’abifite cyangwa abunganira abantu mu manza.

15. Personal Finance Advisor

Aba ni abantu baminuje mu by’imali bakabigira umwuga. Bamenya uburyo bwo gucunga umutungo, kuzigama no kubyaza amafaranga ayandi. Umuntu wese ku rwego rwe yaba umunyemali cyangwa umukozi usanzwe, akwiye kugisha inama kenshi mu by’umutungo ari na byo byatumye aba ‘Personal Finance Adivsor’ bavuka.

16. Tax Advisor

Aba ni abajyanama mu by’imisoro, bifashishwa n’ibigo by’ubucuruzi n’abandi bacuruzi. Na bo baba baraminuje mu by’imali n’ibaruramutungo, bakagira umwihariko mu beyerekeye imisoro.

17. Life Counselor (trauma, stress, rehab)

Aba ni Abajyanama mu by’ubuzima. Bakenerwa cyane mu gutabara abafite ibibazo by’ihungabana, abafite umunaniro ukabije kubera ibibazo bitandukanye, ndetse n’abazahajwe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.

18. Social Media Strategist

Aba bakorana n’imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Linkedin n’izindi zihuza abantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye ku isi hose. Ni yo mpamvu n’ibigo bikeneye abo bantu bidatangwa kuri izo mbuga ngo zihamenyekanishirize ibyo zikora.

Umurimo wo kumenyekanisha kuri izo mbuga rero ukenera umuntu uwufiteho ubumenyi n’ubushoboz,i akaba ari we ugena gahunda akanazihyira mu bikorwa mu kumenya ibihavugirwa, kubishungura, kuhavugira no kumenya igihe cyabyo gikwiye.

19. Actor (video/audio)

Gukina amafilimi n’amakinamico anyura kuri radiyo, na wo ni umurimo umaze igihe gito mu Rwanda. Hari kandi bake cyane babyize, hakaba n’abandi babikora kubera kubikunda. Aba kandi banifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza kur radiyo na televiziyo.

20. Entrepreneurship Trainer

Aba batanga amahugurwa atandukanye mu kwihangira imirimo, bamaze kumenyekana cyane kandi bahuguye benshi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda mu byerekeye kurema ibitekerezo bibyara inyungu, gutegura imishinga, gucunga umutungo, gushaka amasoko n’ibindi.

Abatanga aya mahugurwa akenshi na bo baba barayahawe ku rwego rwisumbuye.

21. Media Producer

Aba barimo ingeri zitandukanye, zirimo amashusho n’amajwi. Bikoreshwa mu biganiro bya televiziyo n’ibya radiyo, gutegura no gutunganya indirimbo z’abahanzi, gukora amafilimi n’ibindi.

22. Personal Manager

‘Personal Managers’ ni abantu bakora umurimo wo kwita kenshi ku bandi, bakabategurira uburyo bwo gutera imbere mu bikorwa byabo ; bagakurikirana gahunda zabo n’ibindi bitandukanye. Abakenera ‘Personal Manager’ akenshi ni abaririmbyi, abakinnyi b’umupira n’abandi bahanzi.

23. Broker

‘Broker’ na we ni umuntu ufasha abandi gufata ibyemezo kenshi bijyane n’imali. Brokers uzabasanga mu bwishingizi no ku isoko ry’imigabane n’imali.

24. Modelist

Uyu murimo ukorwa n’abasore n’inkumi biyereka imbaga y’abantu mu ruhame, akenshi bagaragaza imyambarire mishya n’indi mideri inyuranye mu kwambara.

Aba banyamideli usanga bahembwa n’ibigo by’ubudozi ari na byo biba bigaragaza imyambarire yadukanye. Umurimo w’abanyamideli uracyari hasi mu Rwanda, ariko mu mahanga umaze guteza imbere benshi.

Birashoboka ko hari imirimo cyangwa ibitekerezo bishya nawe wibutse ushaka kongera cyangwa gukosora kuri iyi nkuru. Wizuyaza !

IBITEKEREZO
Mwibagiwe KUROGA, GUHOTORA INDAYA, GUKURAMO INDA, GUCURUZA UDUKINGIRIZO, KUJYA DARFOUR, GUKORA TIG, KWISENYERA, KUDODA MEMOIRE ZA LICENCE, GUTEKINIKA, GUHAKANA n'utundi dushya twinshi twagaragaye muri iyi minsi mu rwego rwa Vision 2020.
Musubize29.01.2013 saa 08:27
Harambe
Aliko Bralirwa izashyireho Call Center batubwire uburyo umuntu yanywa inzoga nyinshi adasinda
Musubize29.01.2013 saa 08:26
ksdnwedweu
Umwuga w'uburaya nawo winjiyemo kuko warakabije muri iyi myaka muvuze, Akazi karanabonetse ku Gihe.com dore ko iyo kitaza bamwe aba ari abashomeri
Musubize29.01.2013 saa 07:47
Paci
webmaster na webdesigner, aho nta tandukanyirizo ririmo ? Hhhmmm
Musubize29.01.2013 saa 05:17
filledivine
mwalimu, uri ingish teacher cg teacher of inglish, il y a une énorme différence !!!
Musubize29.01.2013 saa 05:16
mukora
ndashimira uyu munyamakuru watugejejeho aya makuru,,ariko harindi miromo mwibagiwe service zo gushyingura(funeral home),, nka ziriya modoka zitwara abitabye imana mwibuke ko mbere abantu benshi bakoreshaga imodoka nka DAIHATSU,TOYOTA ariko ubu bisigaye hake nabwo mu cyaro, - gokera ama jardin, abateka(take away), maison de passage,baby care(creche), nibindi byinshi mbona kwandika byangora,, mushaka ko twabibutsa nibindi plz call ...
Musubize29.01.2013 saa 03:30
marvella
hari n'urusimbi rwaje, aho usheta ayo ufite mumukino. ukayarya mumikino cyangwa bakayakurya mumikino
Musubize29.01.2013 saa 03:24
Bag
uyumuntu yitiranya ibintu imirimo we amenye vubako ibaho akibwirako aribwo yavuka
Musubize29.01.2013 saa 02:23
kamugisha
Ibi nibyo gushimira Leta yacu kuko burya economy izamurwa n'uko haboneka imirimo mishya kandi yinjiza amafaranga ku rutonde rero mwongereho umurimo ukomeye kandi umaze guha abantu benshi akazi keretse niba hari ahandi wabarizwa "Agent" bariya bantu bahagararirye za Companies babacururiza like MTN, TIGO,AIRTEL Brarirwa etc,
abo se sibo tugiye kumariraho amafr ahubwo mwa bana mwe none mwabibagiwe koko
Musubize29.01.2013 saa 00:08
mariya
Ariko mwasetsa ye murashaka kuvuga ko imirimo mwanditse hariya hejuru itabagaho yose mbere y'imyaka 15 ishize koko ?! Kuvugira inka ni iby'ejobundi ? ! Amakwe ya kera nta muyobozi yagiraga ?! Muba mwabuze ibyo muvugaaaa cyangwa ?
Musubize28.01.2013 saa 16:41
Mugisha
Gusharja telephone gucuruza amakarita ya telephone......
Musubize28.01.2013 saa 16:16
idea
Loi, wadusobanurira neza abapfubuzi ko bamwe tutumva icyo kinyarwanda ? Uraba ukoze.
Musubize28.01.2013 saa 16:04
ntampaka
Miserable. Ndabona 85 ku ijana ari ugucuruza ibigambo no kurimanganya gusa. Ni imyuga ya vision 2020 koko ! Muri iyi myuga nta wo mbona uzafasha mu kuzamura akarere ka Rulindo na Nyaruguru. Nimukomeze mushakishe n'indi kugeza ubu hari benshi tutaribona muri iyi.
Musubize28.01.2013 saa 14:12
Kajisho
Ntibavuga' Master of ceremony', bavuga 'Master of ceremonies' reba muri oxford dictionary. niko tubyigisha nka English Teachers. Murakoze
Musubize28.01.2013 saa 10:51
Mwalimu
Harya GUTEKINIKA BYO BYAHOZEHO ?
Musubize28.01.2013 saa 09:26
Matsiko
Mwibagiwe umurimo wo gushinga amadini.
Musubize28.01.2013 saa 09:19
Abdullah
Ariko murashinyagura cyane ! Umuntu akihandagaza akavuga ngo gucuruza indabo ngo ni ikintu abanyarwanda batatekerezaga ! Ibyo ni akumiro,buri munyarwanda wese yifitiye indabo ku irembo rye kandi ntabwo waba wabuze ibyo kurya ngo ujye mugpfusha amafaranga ubusa ugura ibyo byatsi bita indabo,aho kwigurira UTUBOGA. Hari imirimo rero itagira icyo igezaho umuntu,iyo mirimo yose yavuzwe hejuru ndumva idatangaje. Ninde utazi kwitegurira ubukwe bwiwe ? Gusa Mu gihugu kirimo umutekano sinumva impamvu hashyirwaho amasosiyete yogucunga ibipangu nko muri"Afghanistan" cyangwa "Irak" ?Namwe munyumvire koko,umuntu azarangiza "Master" ya maze ajye kuba "Umusekirite" koko ? Sinzi rero iyo uru Rwanda mushaka kurwerekeza ?
Musubize28.01.2013 saa 08:54
Gahinda
KUBYINA IKIMANSUURO NDETSE NO GUCURANGA IGISOPE.
Musubize28.01.2013 saa 08:45
gahunde
Sinabura gushimira uyu munyamakuru kuko yacukumbuye akaduha amakuru afatika.
Musubize28.01.2013 saa 08:37
Blessings
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!