Imbaga y’abanyetiyopiya yitabiriye ishyingurwa rya Nyakwigendera Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, witabye Imana ku itariki ya 20 Kanama, mu umuhango wo kumushyingura kuri iki Cyumweru.
Meles Zenawi, yari umuyobozi wubahwaga n’ibihugu bitandukanye, harimo n’ u Rwanda rwamuhaye umudari nk’umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Nk’uko urubuga rwa BBC rubitangaza, umuhango wo gushyingura Zenawi witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi, barimo abaperezida b’Afurika bagera kuri 20 na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda arimo.
Perezida Boni Yayi uyobora igihugu cya Benin, akaba ari we uyoboye Umuryango W’Ubumwe bw’ Afurika yavuze ko uyu muryango, mu myaka icumi ishize wubakiye ku mbaraga, icyerecyezo n’urugamba byagizwemwo uruhare na Zenawi mu kugera ku bwigende, n’ubukungu bw’Afurika.
Mu bitabiriye uyu muhango, harimo na Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, washyiriweho impapuro zo kumufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntara ya Darfur.
Zenawi arashyingurwa ahashyinguwe umwami wa Ethiopia Haile Selassie, mu mujyi wa Addis Abeba mu rusengero rw’ idini ry’aba Orthodox.
Meles Zenawi yapfuye afite imyaka 57 azize indwara itarigeze itangazwa.Yafashe ubutegetsi mu 1991, akuyeho ubutegetsi bwa Mengistu Haile Mariam, wahise ahungira kugeza ubu muri Zimbabwe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |