Imbaga y’abanyetiyopiya yitabiriye ishyingurwa rya Nyakwigendera Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, witabye Imana ku itariki ya 20 Kanama, mu umuhango wo kumushyingura kuri iki Cyumweru.
Meles Zenawi, yari umuyobozi wubahwaga n’ibihugu bitandukanye, harimo n’ u Rwanda rwamuhaye umudari nk’umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Nk’uko urubuga rwa BBC rubitangaza, umuhango wo gushyingura Zenawi witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi, barimo abaperezida b’Afurika bagera kuri 20 na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda arimo.
Perezida Boni Yayi uyobora igihugu cya Benin, akaba ari we uyoboye Umuryango W’Ubumwe bw’ Afurika yavuze ko uyu muryango, mu myaka icumi ishize wubakiye ku mbaraga, icyerecyezo n’urugamba byagizwemwo uruhare na Zenawi mu kugera ku bwigende, n’ubukungu bw’Afurika.
Mu bitabiriye uyu muhango, harimo na Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, washyiriweho impapuro zo kumufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntara ya Darfur.
Zenawi arashyingurwa ahashyinguwe umwami wa Ethiopia Haile Selassie, mu mujyi wa Addis Abeba mu rusengero rw’ idini ry’aba Orthodox.
Meles Zenawi yapfuye afite imyaka 57 azize indwara itarigeze itangazwa.Yafashe ubutegetsi mu 1991, akuyeho ubutegetsi bwa Mengistu Haile Mariam, wahise ahungira kugeza ubu muri Zimbabwe.



















TANGA IGITEKEREZO