00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robin Roberts yatashye yirahira u Rwanda kubera ingagi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 August 2025 saa 07:16
Yasuwe :

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Good Morning America, Robin Roberts, uheruka kwizihiriza mu Rwanda isabukuru y’imyaka 20 amaze ari kumwe n’umukunzi we, Amber Laign, yasubiye iwabo muri Amerika avuga imyato ingagi n’ibindi bikorwa yabonye birimo umuganda.

Yabigarutseho mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa Good Morning America. Muri aya mashusho hari ayo agaragaramo yasuye ingagi n’andi agaragaza ibindi bikorwa byabereye mu iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryabereye i Kigali ndetse na we akaryitabira.

Robin agaragaza urugendo rwe ubwo yasuraga ingagi, kuva yinjiye mu ishyamba agana aho ziba ziri kugeza asoje kuzisura. Agaragaza ukuntu yatangajwe n’imibanire y’ingagi hagati yazo ndetse n’iyo zifitanye n’abantu. Yavuze ko imyitwarire yazo ntaho itandukanye n’iy’ikiremwamuntu.

Yagize ati “Kugera aho zari ziri byadutwaye nk’isaha n’igice, ariko bifite byinshi bisobanuye. Ubutunzi bwinshi buri kuza muri aka karere[Musanze] kubera ba mukerarugendo, cyane cyane Abanyamerika.”

Yakomeje avuga ko “Abantu bavuga ko ari ibintu bibaho rimwe mu buzima… ariko njyewe ndashaka kubisubiramo. Ndashaka cyane kongera gusubirayo, kuko uba ushobora kubona indi miryango itandukanye n’iyo wabonye mbere.”

Yanavuze ko yashimishijwe no kubona urubyiruko rutandukanye n’abandi bari mu gikorwa cyo gukora Umuganda.

Ati “Ni igikorwa gihuza abaturage, aho batuye buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, hagamijwe intego irenze iy’umuntu ku giti cye.’’

Robin Roberts yari mu Rwanda we n’umukunzi we Amber Laign bamaze imyaka 20 bakundana kuko bahuye mu 2005. Bizihizaga imyaka bamaze mu rukundo.

Ubwo Robin Roberts yari mu birunga
Umunyamakuru w’icyamamare mu kiganiro Good Morning America, Robin Roberts, yizihirije mu Rwanda isabukuru y’imyaka 20 amaze ari kumwe n’umukunzi we Amber Laign

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages