Ibyo ariko ntibyatumye abakunzi b’agasembuye bagasiba kuko bemerewe kukagura bakagatahana, ibyo kukururutsa mu muhogo bikabera mu ngo zabo.
Ihungabana ry’ubukungu ryatumye ibyo abantu bagura buri munsi bisa n’ibigabanuka, abafata agatama banga kukavirira ahubwo bahindura umuvuno.
Aho kunywa inzoga zikorwa n’inganda zitwa ko zihenze, bamwe bahisemo kuyoboka manyinya y’inkorano igura make kandi ikabashyira ibicu cyangwa “high” mu Cyongereza.
Ab’i Bugeshi mu karere ka Rubavu bo iri kubibafashamo muri iyi minsi ngo bayise “Igitiritiri”; aho abakunzi bayo badashobora kuyirara.
Ni inzoga itangaje cyane kuko n’uko isa ntibisanzwe. Isa n’imeze nk’urwagwa gakondo rw’Abanyarwanda rukorwa mu bitoki, ariko yo aho gusa n’urwagwa rusanzwe ijya kwirabura.
Ku icupa rimwe rya litiro rigura 300 Frw, abayinyoye barayirahira ngo kuko uko waba uri umunywi kose ntiwarenza amacupa abiri itaragucisha bugufi, “na wa wundi usanga azwi hose ko ashoboye inzoga iyo akabije amara atatu.”
Bamwe mu bayinyoyeho ndetse banayizi neza batashatse ko amazina yabo atangazwa, basobanuye ko “uwayinyoyeho kenshi bigeza igihe iminwa igasa n’umukara, ndetse isura ye igahinduka ukagira ngo yaritukuje.”
Kugeza ubu icyo iyo nzoga ikorwamo n’abayinyoyeho ntibakizi usibye ko bakeka ko ari amashu, dore ko “yabanje kwitwa ‘hybrid’ ikiza, kuko byavugwaga ko ikorwa mu mashu agezweho ya hybrid.”
“Igitiritiri” ubu kimaze kurarura benshi mu bakinyoyeho, aho umuntu mupanga gahunda cyangwa wamusaba serivisi runaka akakubaza ati “Ariko uragura Igitiritiri?”
Uretse kukinywera guhenduka no kubasindisha vuba, abakinywa bavuga ko kitaryoha na gake ndetse ni ho hakomotse iryo zina kuko “urabizi igitiritiri cy’ikintu runaka ntabwo wacyumvana uburyohe.”
“Igitiritiri” gitwarwa mu majerekani ndetse mu gucuruzwa kikarengwa mu macupa usanga umwe arikoresha maze akarisubiza bagashyiriramo undi, ku buryo hari impungenge z’uko byaba icyuho cyo kwanduzanya Coronavirus.
Nta cyemezo cy’ubuziranenge “Igitiritiri” gifite, bivuze ko ingano y’umusemburo ukirimo ishobora no kuba irenze kure iyemewe mu nzoga zicuruzwa zikananyobwa mu Rwanda.
Uretse “Igitiritiri” kandi muri ako gace ngo hari izindi nzoga za make zisigaye zisindisha abantu bikabije zirimo izitwa “Mimi na Wewe” n’izindi.
Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya abacuruza n’abanywa inzoga z’inkorano kuko zishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abaturage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!