Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, ACP Rutaganira Dismas, yabwiye IGIHE ko uyu muganga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.
ACP Rutaganira yavuze ko Polisi iri mu iperereza nyuma y’aho ubugenzuzi bw’Intara y’Iburasirazuba ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta busanze mu Bitaro bya Kiziguro hari ikinyuranyo n’icyuho kinini cy’amafaranga atagaragazwa mu bitabo byabugenewe.
Yagize ati “Ubu Polisi y’u Rwanda yahagurukiye cyane abanyereza umutungo wa Leta n’abacunga nabi ibya rubanda.”
Yongeyeho ko nta kuntu inzego za Leta na Sosiyete Sivile bahora bamagana gucunga nabi umutungo, ngo abantu bamwe bigire nk’aho ari imikino.
Nubwo Polisi itahise ishyira ahagaragara ingano y’umutungo Dr Mukama akurikiranyweho, ACP Rutaganira yavuze ko dosiye ye Ubugenzacyaha buyigeze kure ku buryo nyuma y’iminsi mikuru buzahita buyishyikiriza Ubushinjacyaha.
Dr. Mukama yabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro guhera muri Gicurasi 2010 kugeza muri Nzeri 2017 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yakoraga impinduka mu buyobozi bw’ibitaro by’uturere.



















TANGA IGITEKEREZO