Yabitangaje kuwa Kabiri w’iki Cyumweru ubwo yitabiraga umuhango wo kumurika igitabo ‘Amakayi y’Urwibutso’, gikubiyemo ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gitabo cyanditswe hagamije gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Bizimana yavuze ko muri iki gihe kubera iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, abahakana Jenoside n’abayipfobya barushaho kwiyongera, bibasira abavuga ukuri kuri yo ngo babacecekeshe.
Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza guhagarara gitwari bavuga ibyo babonye n’ibyo banyuzemo, kugira ngo bahashye abo yise ‘abicanyi b’urwibutso.’
Benshi mu bavugwaho guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abenshi baba hanze y’igihugu. Dr Bizimana yavuze ko ikibabaje ari uko hari n’abacitse ku icumu rya Jenoside basigaye bagaragara muri ibyo bikorwa byo kuyihakana cyangwa kuyipfobya.
Ati "Ntibizabatungure rero ejo abajenosideri n’inshuti zabo nibinjira muri buriya buhamya bwanyu mukabona barabadukiriye, bavuga ngo aho uvuga wari uri nanjye nari mpari ibyo uvuga urabeshya, ngo n’ikimenyimenyi umugabo wawe yari umuhutu…”.
“Abakoze Jenoside ntibahagaze. Hari abishe abishwe ariko hari n’abakomeza kwica kubibuka. Hari radiyo z’ibigarasha….Ubumwe yo bambwiye ko ari iy’umugore wacitse ku icumu. Yirirwa atuka Perezida wacu, atuka igihugu, Jenoside ntayemera. Ndagira ngo mbereke ibyago tugomba kurwana nabyo.”
Dr. Bizimana yavuze ko bibabaje kuba uwarokotse Jenoside ashobora kujya kwifatanya n’abayikoze cyangwa abayihakana.
Ati “Dufite abacitse ku icumu babi kuko uwacitse ku icumu ushyigikira Jenoside nta zina dushobora kubona tumuha. Arenze umujenosideri ubwe, aratatira abe, aratatira abahagaritse Jenoside, aratatira n’ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yasabye abacitse ku icumu gukomeza kugira umutima ukomeye, wihanganira abishi b’amateka. Yabashishikarije gukomeza kwandika amateka babayemo kugira ngo abayahakana bazaceceke ari bo.
Igitabo ‘Amakayi y’Urwibutso’ cyanditswe ku bufasha bw’umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Avenir ugamije gufasha abarokotse Jenoside, by’umwihariko abapfakazi, kongera kwiyubaka.



















TANGA IGITEKEREZO