00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uturere twanyereje miliyari zirenga 107; Nyamasheke na Gatsibo ku isonga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 January 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Ubusesenguzi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparecy Internatioanl Rwanda), bugargaza ko Uturere twose uko ari 30, katanyereje umutungo wa Leta, aho ku isonga haza Nyamasheke na Gatsibo.
 Uturere twose hamwe twanyereje miliyari zirenga 107; Nyamasheke na Gatsibo tukaza ku isonga;
 Ubucukumbuzi bwerekana ko nta Karere na kamwe muri 30 katanyereje umutungo wa Leta;
 Mu mujyi wa Kigali hari miliyoni zirenga 140 Umujyi uvuga ko ubereyemo umwenda abantu, (…)

Ubusesenguzi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparecy Internatioanl Rwanda), bugargaza ko Uturere twose uko ari 30, katanyereje umutungo wa Leta, aho ku isonga haza Nyamasheke na Gatsibo.

 Uturere twose hamwe twanyereje miliyari zirenga 107; Nyamasheke na Gatsibo tukaza ku isonga;

 Ubucukumbuzi bwerekana ko nta Karere na kamwe muri 30 katanyereje umutungo wa Leta;

 Mu mujyi wa Kigali hari miliyoni zirenga 140 Umujyi uvuga ko ubereyemo umwenda abantu, nyamara abo bantu ntibagaragazwe;

 Rusizi, haribwaga amafaranga Akarere kabeshya ko yishyurirwa abanyeshuri;

 Harishimirwa ko Uturere turi kwikubita agashyi mu gushyira mu gukosora aya makosa ku rwego rwa 4%;

Mu busesenguzi bwa Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta bwashyizwe ahagaragara n’umuryango Transparency International Rwanda herekanywe ko ku ngengo yose y’imari ya 277,895,152,015Rwf yari yarahawe Uturere twose mu 2012/2013, ajya kungana n’icya kabiri (ni ukuvuga 107,241,640,111Rwf) yakoreshejwe mu buryo budatangirwa ibisobanuro.

Marie Immaculee Ingabire Umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Amenshi muri aya mafaranga yakoreshejwe mu buryo budafututse ni ukuvuga 95% byayo (102,261,151,673Rwf) bivugwa ko yahawe ibigo bishamikiye ku turere birimo ibitaro, amashuri n’ibindi.

Gusa Transparency International Rwanda yo yerekana ko hari aho Uturere twagiye tuvuga ko twahaye nk’ibitaro cyangwa se ikigo cy’ishuri runaka miliyoni nk’ijana, nyamara hakorwa ubugenzuzi kuri icyo kigo cyangwa se iryo shuri bavuze bagasanga cyarakoresheje nka miliyoni 10 gusa andi akaburirwa irengero.

5% y’aya mafaranga yo herekanwa ko yanyerejwe, n’aho andi bigaragazwa ko yasesaguwe ku maherere harimo atangwa ku mahazabu (amande) acibwa Uturere twatsinzwe mu manza, gukererwa kwishyura imisoro n’ibindi bidasobanutse.

Apollinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda avuga ko mu gusesengura iyi raporo hari tumwe mu Turere nka Gicumbi na Nyanza basanze tugaragaraho amakosa atumvikana, akavuga ko basaba ko yagaruzwa.

Agira ati “Namwe mutekereze kujya gukora ubugenzuzi ugasanga akarere katanze miliyoni 8 nta kontaro, nta fagitire, nta n’akandi gapapuro kemeza ibyo bavuga. Bene nk’ayo ngayo yo baba bakwiye kuyagarura.”

Yongeraho urundi rugero agira ati “Nk’Umujyi wa Kigali werekanye ko ufitiye abantu ideni rya miliyoni zirenga 140, ariko abo bantu nta nyandiko zihari zemeza ko bagurije Umujyi cyangwa se undi mwenda, n’uko Umujyi wawugiyemo. Ese wajyamo umwenda umuntu nta nyandiko?”

Muri iyi raporo banagaragaje ko mu Karere ka Rusizi hari amafaranga yagiye aza bivugwa ko arihira abanyeshuri 327, nyamara nta bahari.

Kuri iki, n’ibindi bibazo byagaragajwe muri ubu bucukumbuzi bakoze bagendeye kuri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko uyu muryango ugaragaza ukuri.

Yagize ati “Amakuru arimo ntabwo atandukanye n’ibyagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta, ni ukuvuga ngo rero ibirimo ni ukuri, ariya makosa barimo kugaragaza ni ukuri.”

Munyeshyaka yashimangiye ariko ko mu gusubiza ibi bibazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iri kugerageza kwegera inzego z’ibanze ngo izifashe hamwe n’Uturere guteza imbere imikoreshereze myiza y’imari.

Ku rundi ruhande ariko, mu kumurika iyi Raporo hagaragajwe ko uturere 19 muri 30 twazamuye urugero rwo gushyira mu bikorwa ibisabwa n’izi raporo z’umugenzuzi w’Imari wa Leta.

Marie Immaculée Ingabire, umuyobozi wa Transparency International Rwanda yagize ati “Ikigaragara hari ibyagiye bihinduka, hari nk’amakosa yoroshye ayo yarakosotse, hari imikorere imwe n’imwe wabonaga idahwitse biragenda bihinduka, harimo guhinduka bigana heza kugera kuri 4%.”

Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2012/2013 yanganaga na miliyari 737.6Rwf, muri zo miliyari 277 ni zo zari zahawe Uturere twose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages