Mu isomerwa ry’imyanzuro y’urubanza ku wa 30 Mata 2018, urukiko rwavuze ko bakomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30 nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye urukiko kugira ngo bukomeje iperereza ku byaha bakurikiranweho byo gukora imyigaragambyo nta burenganzira.
RWanategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo kubera impungenge ko barekuwe bacika ubutabera.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwananzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha izi mpunzi, aho kuzaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura i Karongi rwaziburanishije mbere nk’uko zabisabaga.
Urukiko rwavuze ko i Karongi nta gereza ihari bafungirwamo, bakaba bafungiye mu ya Muhanga.
Izi mpunzi zatawe muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa 20 Gashyantare 2018, aho ikivunge cy’izicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, zisohoka mu nkambi zikajya gukambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR).



















TANGA IGITEKEREZO