00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko Rukuru rwategetse ko Dr. Rose Mukankomeje arekurwa

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 14 April 2016 saa 04:47
Yasuwe :

Urukiko Rukuru ku cyicaro cyarwo i Kigali, rwategetse ko Dr. Rose Mukankomeje uyobora Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) arekurwa by’agateganyo, akazajya aburana ari hanze.

Kuwa Mbere Mata,Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Dr. Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko ntiyanyurwa n’icyemezo cy’urukiko, ajuririra Urukiko Rukuru rwanasuzumye ubujurire bwe ku wa 8 Mata.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata, Dr Mukankomeje, Me Tharcisse Udahemuka umwunganira kimwe n’Ubushinjacyaha ntibagaragaye mu rukiko.

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Munyantore Charles, yatangiye asobanura impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha ubwo bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo.

Dr Mukankomeje yatawe muri yombi kuwa 20 Werurwe akurikiranweho ibyaha bishingiye ku kiganiro yagiranye na Bisamaza Prudence wakorwagaho iperereza ku byaba bya ruswa, aho yashakaga gufunguza abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.

Urukiko Rukuru rwavuze ko rumaze kumva amajwi rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha, rwasanze Dr Mukankomeje yaraburiye Bisamaza, kandi kuba ibyo yavuze yaramubwiye ko abivuga nk’uwabibwiwe, rusanga yaramennye ibanga hatitawe ku buryo yarimennye.

Ku cyaha cyo gusibanganya ibimenyetso nk’aho yabwiye Bisamaza ko akorwaho iperereza, yumvirizwa ku buryo bishobotse na numero yayihindura kugeza ubwo iyo numero yabuze na nyirayo akaburirwa irengero, rwasanze impamvu zituma yakekwaho icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso zituruka mu magambo ye.

Ku cyaha cyo gusebya inzego za leta nk’aho yavuze ati “bariya bantu barasaze barashakisha ibihanga”, Urukiko Rukuru rwavuze ko amagambo ya Dr Mukankomeje agomba guhabwa ibisobanuro hagendewe kuri “contexte” y’ikiganiro, bityo ngo bishoboka ko abo yise ko “basaze” ari abo ku rwego rw’Umuvunyi kuko aribo yari yatunze agatoki ko bakora iperereza.

Nyuma y’amagambo ya Perezida w’Urukiko Rukuru, abari mu cyumba cy’iburanisha bagera kuri 50 bari baje kumva urubanza rwa Dr Mukankomeje, ku maso basaga n’abihebye.

Perezida w’Urukiko Rukuru yateruye avuga ko urukiko rwasanze ifungwa ry’agateganyo ritashingira gusa ku mpamvu zituma akekwaho icyaha, ahubwo harebwa no kuba atabangamira iperereza mu gihe yaba arekuwe, cyangwa ngo atoroke.

Yavuze ko Urukiko rwasanze kuba ibyaha akurikiranweho bishingiye ku kiganiro Dr Mukankomeje yagiranye na Bisamaza kandi kikaba kiri mu Bushinjacyaha ntacyo yagihinduraho, ndetse ko impamvu yo kuba Bisamaza ari hanze, babonanye ntacyo byahindura ku kiganiro bagiranye, bityo rutegeka ko arekurwa by’agateganyo.

Hari amabwiriza yahawe Dr Mukankomeje

Urukiko Rukuru rwemeje ko Mukankomeje ko agomba kwitaba Ubushinjacyaha ku rwego rwa Nyarugenge buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi atatu no gushyikiriza Ubushinjacyaha ibyangombwa byo kujya mu mahanga kugeza urubanza ruciwe bwa nyuma.

Yategetswe kutarenga Umujyi wa Kigali adahawe uburenganzira; kuguma mu nzu ye iri mu mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yashaka kwimuka akabimenyesha urwego urubanza rwe ruzaba rugezeho.

Harimo kandi gukoresha telefoni asanganwe, mu gihe cy’amezi atatu ndetse akirinda ibintu byose byabangamira idosiye ye.

Ni ibintu byatumye abari mu rukiko bitsa imitima ku buryo bukomeye, ndetse bageze hanze bakomeza guhoberana bigaragara ko bari bishimye bidasanzwe.

Urukiko rwibukije uregwa ko kurenga kuri kimwe mu byagendeweho arekurwa by’agateganyo, bishobora gutuma yongera gufatwa agafungwa.

Dr Rose Mukankomeje yari yaramaze kugezwa muri gereza nkuru ya Kigali, izwi nka 1930.

Inkuru bifitanye isano:Urukiko rwategetse ko Dr Rose Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Humviswe ubujurire bwa Dr.Mukankomeje ku ifungwa ry’agateganyo

Byari ibyishimo ku bakurikiranye isomwa ry’uru rubanza bamaze kumva ko Dr Mukankomeje arekuwe by’agateganyo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages