00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’amata y’ifu rwa mbere mu Rwanda rugiye gutahwa ku mugaragaro

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 July 2024 saa 11:41
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Inyange Industries bwatangaje ko uruganda rw’amata y’ifu rumaze iminsi rwuzuye mu Karere ka Nyagatare, ruzafungurwa ku mugaragaro ku wa 24 Nyakanga 2024.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka. Rukenera amata agera kuri litiro ibihumbi 650 ku munsi.

Byitezwe ko ruzakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu gihugu hose umukamo w’amata wavuye kuri litiro miliyoni 776 mu mwaka wa 2017, ugera kuri litiro zirenga miliyari mu 2023.

Inyange Industries ibinyujije kuri konti yayo ya X, yatangaje ko uru ruganda ruzafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024.

Iti “Tunejejwe no kubamenyesha ko Uruganda rw’Amata y’Ifu (Inyange Milk Powder Plant) ruri i Nyagatare ruzafungurwa ku mugaragaro tariki 24 Nyakanga 2024. Ntimuzacikwe n’amakuru yihariye muzajya mugezwaho mu gihe twishimira iki gikorwa cy’indashyikirwa mu gutunganya amata mu Rwanda.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugaragaza ko habarurwa inka zirenga gato ibihumbi 500, zitanga umukamo w’amata urenga litiro ibihumbi 320, mu gihe inzego zishinzwe ubworozi mu Rwanda zigaragaza ko mu gihugu hose hari inka zirenga miliyoni 1.6.

Uruganda rw'Amata y'Ifu rw'i Nyagatare rugiye gufungurwa ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages