Umwe mu banyamategeko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye The East African ati “Urukiko Rukuru Rwamaze kumenyesha umukiliya wanjye itariki yemejwe”.
Ni ubwa mbere urukiko mu Rwanda ruri kumva itsinda rinini ry’abantu bashinjwa ibyaha birebana n’iterabwoba, kuko amakuru avuga ko abari muri iyo dosiye bagera kuri 40, ndetse ngo harimo n’abatarageza imyaka y’ubukure.
Muri iryo buranisha riteganyijwe mu minsi 10 iri imbere, Ubushinjacyaha buzagaragaza ibimenyetso bushingiraho, bunatangaze byinshi ku ifatwa ry’abo bantu ryabaye mu mwaka ushize.
Bashinjwa kurema umutwe w’iterabwoba no gucura umugambi w’iterabwoba, harimo abashinjwa gutunga ibitabo byashishikarizaga urubyiruko kujya mu mitwe y’iterabwoba nka Islamic State na Al-Shabaab.
Abaregwa batangiye gufatwa muri Werurwe 2016, ariko ubushinjacyaha ngo bukaba bwaragiye busaba igihe gihagije ngo bukusanye ibimenyetso, bukagaragaza n’izindi mbogamizi muri iyo dosiye.
Inkuru wasoma:
– Batatu bakekwaho iterabwoba barasiwe i Rusizi
– Ukekwaho iterabwoba no kwinjiza Abanyarwanda muri ISIS yarashwe agerageza gutoroka



















TANGA IGITEKEREZO