00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza ruregwamo umunyamakuru Nsengimana na bagenzi be rwasubitswe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 July 2025 saa 10:32
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwongeye gusubika iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru wa Umubavu TV Nsengimana Théoneste bareganwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 7 Nyakanga ariko rwimuriwe ku wa 23 Nyakanga 2025.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugira ngo rusubikwe byasabwe n’Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari iperereza rigikorwa ritarasozwa.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa aho na Ingabire Victoire Umuhoza wahamagajwe n’uru rukiko azaba ari mu baregwa.

Kuri ubu Ingabire Victoire ari gukorwaho iperereza ndetse, biteganyijwe ko ku wa 8 Nyakanga 2025 azagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko n’icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n‘amategeko.

Bakurikiranyweho kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ni ibyaha bakoze bishingiye ku mahugurwa yateguwe na Dalfa Umurinzi, yari agamije kwigisha abanyamuryango bari mu nzego z’ubuyobozi icyo bise “Uburyo bwakoreshwa mu gukuraho ubuyobozi bw’igihugu hadakoreshejwe imirwano, hagakoreshwa imbaraga z’abaturage nyamwinshi binyuze mu myigaragambyo”.

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimana na bagenzi be rwasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages