00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unity Club yunamiye Dr. Karemera Joseph witabye Imana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 October 2024 saa 02:00
Yasuwe :

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangaje ko wababajwe n’urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera, witabye Imana azize uburwayi, bifatanya n’umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.

Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera ni umwe mu baganga bari bari ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.

Uyu mugabo ni umwe mu batangiranye n’Umuryango FPR Inkotanyi nyuma y’imyaka 40 yari amaze mu buhungiro. Yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Col Joseph Karemera kandi yibukwa cyane cyane igihe yari Minisitiri w’Uburezi, ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri.

Mu butumwa Unity Club yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko bababajwe “n’urupfu rw’Intwararumuri Amb. Joseph Karemera.”

Iti “Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n’umuryango n’inshuti muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Dr Karemera yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages