00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana watoraguye igikapu cya ba mukerarugendo akagishyikiriza Polisi, yakoze abantu ku mutima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 February 2023 saa 01:18
Yasuwe :

Inkuru y’umwana wo mu Karere ka Rutsiro watoraguye igikapu cya ba mukerarugendo akagishyikiriza Polisi na yo yaje kugisubiza ba nyiracyo, yakoze ku mutima bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter.

Amakuru avuga ko abataye icyo gikapu bavaga i Musanze bagana i Karongi (Kibuye) bakaba barabitahuye bamaze kugerayo. Ngo bakirambitse hari ubwo barimo bafata amafoto barangije barigendera bagisiga aho.

Umwana w’imyaka umunani utaramenyekana amazina ni we wagitoraguye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, agishyikiriza Polisi.

Muri icyo gikapu ngo harimo ibikoresho bitandukanye birimo camera, ibyangombwa by’inzira, amafaranga n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye IGIHE ko yahamagawe n’uwagitaye amubwira ko amakuru ya Google Map amwereka ko byabereye muri uwo Murenge.

Ati “Ni umugabo wo mu Buholandi wari kumwe n’umugore we. Naramuhamagaye ari ku Kibuye ngo aze yerekane aho yabitaye dukurikirane mu maguru mashya. Twarabikurikiranye dusanga koko umwana yabitoraguye abyohereza kuri Polisi. Uwo muzungu yaje asanga ndi kubikurikirana byamaze kugera aho. Yadusabye ko twamufasha akagera kuri uwo mwana turamuherekeza tumugeza iwabo aramushimira.”

Munyamahoro yavuze ko mukerarugendo yashimiye umwana n’ubuyobozi bwabafashije gusubirana ibyabo byose nta na kimwe kibuzemo.

Ati “Umwana yaramushimiye cyane ndetse amuha ibihumbi 50 Frw; icyo yishimiraga ni ukuba twaramufashije ku buryo asanga ibintu byose bikirimo kandi natwe akabona ntacyo turi kumusaba mu kumufasha kugera aho ashaka hose. We yashakaga nibura kumpa lisansi mubwira ko nyifite kandi ko gufasha umuntu muri ubwo buryo ari umuco wacu atari ikiguzi.”

Uwitwa Mirka Eikelschulte mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko abataye icyo gikapu ari inshuti ze zari zisuye u Rwanda ku nshuro ya mbere ariko ko mu masaha atageze kuri abiri bari bamaze kugisubizwa, ashima igikorwa cy’uwo mwana n’ubunyamwuga bw’inzego z’ubuyobozi.

Ati “Mu by’ukuri twakozwe mu mutima n’ubupfura bw’Abanyarwanda n’imikorere myiza y’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro na Polisi y’u Rwanda.”

Uwitwa Hirwa Marcel DG kuri Twitter yasubije Mirka ati “ Ijoro n’amanywa u Rwanda ruragendwa. Ni igihugu gifite umutekano wuzuye ku isi. Wiyumve nk’aho uri mu rugo!”

Ukoresha amazina ya Mugabo Muvunandinda kuri Twitter na we yamubwiye ko inshuro nyinshi abantu bagiye bibagirirwa mu Rwanda amagana cyangwa ibihumbi by’amadolari ariko bakabisubizwa uko byakabaye, bishimangira impamvu u Rwanda ruza ku mwanya wa cyenda mu bihugu 20 bitekanye ku isi.

Mirka yagize ati “Niyo mpamvu twahisemo ko mu Rwanda haba mu rugo ha kabiri.”

Uyu Mirka Eikelschulte yari aherutse kugaragara mu banyamahanga bakorera mu Rwanda batasubiye mu bihugu byabo ubwo Covid-19 yavugazaga ubuhuha bavuga ko bafite umutekano ku buzima bwabo kurenza uko byari bimeze mu bihugu byinshi by’i Burayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick (hagati) na ba mukerarugendo nyuma yo gusubirana igikapu cyabo bari bataye
Umwana watoraguye igikapu ahomerana na mukerarugendo (nyiracyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages