00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro wa Canal Olympia imaze umwaka itangiye gukorera mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 January 2022 saa 12:48
Yasuwe :

Canal Olympia Rebero, irizihiza umwaka imaze ifunguye ibikorwa byayo, aho yabaye ihuriro ryihagazeho mu byerekeranye na filime, ibitaramo n’imikino.

Canal Olympia Rebero yuzuye nyuma y’igihe mu Rwanda hifuzwa ahantu hagezweho hahuriye ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro byafasha abantu kwishimisha mu buryo bunyuranye.

Muri Canal Olympia Rebero yaje ari igisubizo, kuko iyi nyubako ifite imyanya 300 y’abantu bicaye neza, yerekanirwamo filime zigezweho z’abana n’abakuru, mu ndimo zirimo Igifaransa n’Icyongereza.

Ifite kandi ahantu hagari habera ibitaramo hakwakira abantu ibihumbi 15. Canal Olympia Rebero ishobora no kwakira inama, ndetse yatangije n’umukino wa Escape Game udasanzwe mu Rwanda.

Kubaka iki Kigo cya Canal Olympia Rebero byari bikubiye mu masezerano Vivendi Group yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.

Canal Olympia itewe ishema rikomeye no kuba ishimangira icyerekezo cyahawe KCV, no kuba ari wo mufatanyabikorwa wa mbere wahatangije ibikorwa.

Vivendi Group ishamikiye kuri Bolloré Holdings, ni yo ifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group ndetse n’Ikigo cya GVA gicuruza internet fiber ya CanalBox, inzu y’ibitabo ya Editis, Ikigo cy’Itumanaho cya Havas, Ikigo cy’Imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

Umuyobozi wa Canal Olympia Rebero, Aimée Umutoni, yabwiye IGIHE ko mu bihe bishize byari bigoranye kubona ahantu hahuriye ibikorwa bitandukanye byo kumara abantu irungu.

Ati “Abanyakigali bari bakwiye kubona ahantu baserukira, bakahasanga ibikorwa binyuranye by’imyidagaduro na siporo. Bishatse kuvuga ko byari ingorabahizi kubona aho warebera filime hagari nk’uko twe bimeze, habera igitaramo cyangwa se hari imikino ya Escape Game, tutibagiwe n’ibibuga bya Minifoot na Minigolf ndetse n’urubuga rw’imikino y’abana bizatangira ku mugaragaro mu ntangiriro za 2022.”

Yongeyeho ati “Ibikorwa Canal Olympia izanye muri Kigali bigamije guhuza abantu, ku buryo umuryango ushobora gusohokana bitewe n’icyo buri umwe yiyumvamo mukaza hano mukaba mwaza kongera guhura mutashye kandi buri wese yaryohewe.”

Kugeza uyu munsi muri Canal Olympia hamaze kubera ibikorwa bitandukanye ndetse mu mwaka wose imaze kwakira abantu barenga 12.000, abenshi muri bo bashimye ibihe byiza bagize.

Canal Olympia Rebero yakiriye ibitaramo bikomeye birimo nka Trappish Concert ya Ish Kevin, igitaramo cy’Umunya-Nigeria Adekunle Gold (AG Baby) n’amaserukiramuco atandukanye.

Kugeza ubu kandi hari kubakwa ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru (Mini-foot), ibibuga byo gukiniramo by’abana n’ikibuga cya Mini-golf kizaba cyubatse ku rwego mpuzamahanga ku buryo mu gihe kiri imbere cyajya cyakira amarushanwa akomeye.

Group Vivendi ibinyujije mu ishami ryayo rya Canal Olympia, yafunguye Canal Olympia Rebero mu Rwanda nyuma y’izindi Canal Olympia 18 mu bihugu bitandukanye bya Africa, ikaba iteganya kwagura ibikorwa yubaka na restaurant igezweho, ndetse n’inzu itunganyirizwamo gusemura mu ndimi zitandukanye (Dubbing Studio) mu byiciro bizakurikiraho.

Adekunle ari mu bahanzi bakomeye baririmbiye muri Canal Olympia
Adekunle mu gitaramo yakoreye muri Canal Olympia
Canal Olmpia ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15 mu bikorwa binini nk'ibitaramo
Ahabera ibitaramo ni ahantu hagutse cyane, hakira abantu ibihumbi 15
Aherekanirwa filime muri Canal Olympia hakira abantu 300 bicaye neza
Canal Olympia ifite umwihariko wo kuba ishobora kwakira ibitaramo bibera hanze
Hari ahantu umuntu yakwicara yisanzuye
Hatangijwe icyiciro cy'ibindi bikorwa bigiye kubakwa muri Canal Olympia kizatuma aha hantu hakomeza kwakira ibikorwa bitandukanye
Iki cyumba gikinirwamo umukino wa Escape Game utari usanzwe umenyerewe mu Rwanda
Iki cyumba gikinirwamo Escape Game aho buri wese mu bantu barimo aba ashaka urufunguzo rwacyo ngo abashe gusohoka
Iki cyumba ni kimwe mu byifashishwa muri Escape Game
Ish Kevin ni umwe mu bakoreye igitaramo muri Canal Olympia
Canal Olympia yakiriye ibitaramo bitandukanye mu 2021, aho ababyitabiriye bishimiye imiterere yaho ituma ibitaramo bigenda neza
Canal Olympia yavanye Abanyakigali mu bwigunge, aho babonye ahantu hisanzuye hashobora kubera ibitaramo byagutse
Umuyobozi wa Canal Olympia Rebero, Aimée Umutoni, yasobanuye ko Canal Olympia ifite imigambi yo kwagura ibikorwa byayo mu 2022
Umuyobozi wa Canal Olympia Rebero, Aimée Umutoni, yagaragaje ko Canal Olympia yazanye umwihariko w'ahantu hashobora kwakira ibikorwa byinshi by'imyidagaduro kandi icya rimwe
Urebeye ahirengeye Canal Olympia ni uku iba imeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages