00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’abanyarumogi! Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2500

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 5 October 2025 saa 12:54
Yasuwe :

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatanye umusore na nyina udupfunyika 2520 tw’urumogi, bakwirakwizaga hirya no hino mu gihugu.

Uru rumogi rwafatiwe mu nzu babamo nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko bamwe mu bagize uwo muryango bakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Rwafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ku bufatanye n’abaturage, ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bitanga umusaruro.

Ati “Abaturage ni bo bafatanyabikorwa b’ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha. Ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo. Abaturage bamaze kumenya ingaruka z’ibyaha ni yo mpamvu bagira n’uruhare mu kubirwanya.”

Yakomeje avuga ko abishora muri ibi byaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bagomba kumenya ko amayeri bakoresha yatahuwe bityo babihagarika.

Icyaha uyu mugore n’umwana we bakoze gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

Umubyeyi n'umwana we bafatanywe urumogi, abaturage bavuga ko gucuruza ibiyobyabwenge ari umwuga bari bamaze igihe bakora
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye cyo kimwe na Cocaïne, héroïne na Mugo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages