00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Martin Mateso yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 October 2024 saa 01:27
Yasuwe :

Umunyamakuru Martin Mateso wakoreraga umwuga mu Bufaransa, yitabye Imana afite imyaka 70.

Uyu munyamakuru wakoreye ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Televiziyo Rwanda na TV5 Monde, bivugwa ko yitabye Imana tariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yaje mu Rwanda, azize indwara y’umutima.

Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko Mateso yari yaje mu Rwanda kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 70.

Martin Mateso yari atuye mu Bufaransa aho yageze muri Mata 1994.

Ntamuhanga Ningi Emmanuel wakoranye na Mateso, yigeze kuvuga ko Mateso yakundwaga cyane kuri Radio Rwanda kubera uburyo yavugaga neza Igifaransa.

Ni umwe mu bakoze umwuga w’itangazamakuru ari n’umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Bibiyana’, ‘Amagorwa yo mu rugo’, n’izindi.

Mateso yakoreye ibinyamakuru bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages