Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko uyu mugore yagaragaye mu mihanda y’i Kigali kandi yari yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati “Owor yabonetse agendagenda mu mihanda y’i Kigali, inzego z’ubuzima zagaragaje ko yari afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu ari kwitabwaho mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Careas Ndera.”
Yakomeje ivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Urwego rukuru rushinzwe abinjira n’abasohoka bigiye gufatanya mu korohereza Justine Owor gusubirana n’umuryango we.
Amakuru yemezaga ko Owor Justine yinjiye mu Rwanda anyuze ku Mupaka wa Gatuna ku wa 14 Kanama 2022 ubwo yari yitabiriye urugendo rutagatifu ruheruka kubera i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Uyu mugore yaje mu Rwanda ari kumwe n’abandi 23 baturutse muri Uganda, bagiye mu isengesho i Kibeho ku wa 15 Kanama 2022, gusa mu buryo bukirimo urujijo ubwo bagenzi be basubiraga muri Uganda we ntabwo yasubiranyeyo nabo.
Ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022, Inzego z’ubuyobozi muri Uganda zari zabwiye ikinyamakuru cya ChimpReports ko Justine Owor yaburiwe irengero ubwo bari bagishyika mu Rwanda.
Ati “Ashobora kuba yaraburiye mu kivunge cy’abantu. Ubu iminsi itandatu irashize natwe ntabwo tuzi aho ahari.”
Bivugwa ko uyu mugore yaburiwe irengero ariko ku rundi ruhande yari yasize telefoni mu gakapu ke kari kari mu modoka bajemo we n’abagenzi be.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!