00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukene wabyaye abana bane icyarimwe babiri bagapfa, yatangiye kugenerwa inkunga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 May 2017 saa 07:39
Yasuwe :

Umubyeyi wo mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza wabyaye abana bane kubw’ibyago babiri bakitaba Imana, ubuyobozi bwatangaje ko bwegereye uyu muryango we mu kuwitaho.

Uyu mubyeyi w’imyaka 38 y’amavuko yabyariye abahungu batatu n’umukobwa umwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Immaculée Niwemwana, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakizi kandi batangiye kumufasha na mbere y’uko abyara.

Kubyara kwe kwaratunguranye, ariko umurenge wari watangiye gahunda zo kumufasha kuva mu bukene, by’umwihariko bamushakira inka yo korora kugira ngo abone amata yo guha abana batatu asanganywe.

Yagize ati “Ikibazo cye turakizi, n’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu gitondo yaje kumureba ku bitaro, ni umukene koko; twatangiye kumwubakira igikoni ntacyo yagiraga, tumwubakira ubwiherero, inzu ye turayikungurungira, hari hagezweho kumwubakira ikiraro kugira ngo tumuhe inka yo gukamira abo bana. Inka twamaze kuyibona hari hasigaye kumwubakira ikiraro. Ni uko yabyaye bitunguranye amezi icyenda ataragera ngo asange inka yarageze mu rugo rwe kuko amaze ukwezi mu bitaro.”

Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bari gufasha uwo mubyeyi gushyingura abana babiri bitabye Imana, kuko basanzwe bazi ko nta bushobozi afite.

Ati “Twari dusanzwe tumufasha tukamuha amatike yo kujya kwa muganga, tukamuha ibyo kurya mu rugo ku buryo abandi bana be badasonza, noneho n’ibindi turabikurikizaho. N’ejo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yarabasuye batugaragariza ibyihutirwa birimo n’amata y’abana n’imyenda yo kubambika. Abana bitabye Imana, twahaye papa wabo amafaranga kugira ngo abazane tubashyingure i Kigoma”.

Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu batagereje kumenya ibindi bibazo uyu muryango ufite kugira ngo babafashe kubikemura, kandi biyemeje kuwukura mu bukene.

Yongeraho ko Nyiraminani n’umugabo we babanye neza, bagorwa gusa n’ibibazo by’ubukene bafite, ariko ubuyobozi bwiyemeje kumuvanamo.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko uyu mubyeyi ameze neza ndetse n’abana be babiri basigaye bari gukurikiranwa n’abaganga kandi hari icyizere cyo kubaho.

Umuyobozi wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko nubwo abana bavutse igihe kitageze, bitabwaho bakabaho.

Yagze ati “Iyo umwana avutse igihe kitageze, ikibazo aba afite ni uko imyanya y’ubuhumekero iba itarakura ngo ikore neza, niyo mpamvu tumufasha tugafasha ibihaha kugira ngo abe yabasha guhumeka akoresheje ibyuma. Hari n’abavukira amezi arindwi bakabaho, kuko hari n’abamara ibyumweru bine mu byuma bibafasha guhumeka kandi bakabaho neza.”

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko buri gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho uyu mubyeyi avuka kugira ngo bite ku buzima bwe n’ubw’abana be, babashe kuvurwa no kubona ibyangobwa byose nta kibazo cy’ubushobozi bahuye nacyo.

Abana babiri ba Epiphanie Nyiraminani basigaye bari gukurikiranwa n'abaganga
Umumbyeyi wabyaye abana bane, babiri bakitaba Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages