00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yanze gukuraho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiyeyo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 January 2018 saa 08:01
Yasuwe :

Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, icyo gihe Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (Midimar), yatangaje ko icyo cyemezo cyasize Abanyarwanda bagera ku 16 000 bambuwe ubuhunzi.

Uwo mwanzuro wari usobanuye ko bakuririweho imfashanyo bahabwaga, bamburwa uburenganzira nk’impunzi ndetse ibihugu bibacumbikiye bisigarana uburenganzira bwo kubafata nk’ababibamo bitemewe n’amategeko.

Nyuma y’iminsi 10 uwo mwanzuro utangiye kubahirizwa, Uganda yatangaje ko impunzi ziri muri icyo gihugu zitazakurirwaho iyo sitati, kuko ifite 18 000 ndetse zikomeje kwiyongera, ahubwo ngo yatangiye kureba uburyo bamwe bazahabwa ubwenegihugu.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku mpunzi muri Uganda, Musa Ecweru, yagiranye na BBC, yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwahita ruvanaho sitati y’ubuhunzi.

Yakomeje agira ati “Byari kuba bisobanuye ko sitati y’ubuhunzi ivanweho iyo u Rwanda ruba rutagisigaranye impunzi n’imwe mu gihugu icyo aricyo cyose ku Isi. Bivuze ko zari kuba zatashye zose cyangwa izisigaye zigahabwa ubwenegihugu bw’ibihugu zirimo.”

“Ukuri guhari ni uko n’ubu tuvugana hari abantu barimo bahunga u Rwanda nk’impunzi nshya, turetse n’iza kera mu 1959 cyangwa mu 1990, dukomeza kwakira abantu basaba ubuhunzi muri Uganda no mu bindi bice by’Isi kuko batinya uburyo ibintu bimeze iwabo, batinya gutotezwa.

Minisitiri Ecweru yavuze ko muri Uganda hari Abanyarwanda bahungiyeyo bagera hafi ku 18000 bityo ngo si bake, ku buryo ahubwo basanga hari inzira zirambye.

Yakomeje agira ati “Ni uko izo mpunzi zakwimurirwa mu kindi gihugu, iya kabiri ni uko zasubira mu gihugu cy’amavuko.”

Ku ngingo y’uko impunzi zasubira mu gihugu cyazo, uyu muyobozi yavuze ko hari Abanyarwanda bafashijwe gutaha, ariko kubera ko Uganda yasinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera impunzi, umuntu atahuka ku bwe ku buryo nubwo yamara imyaka ijana, kumujyana iwabo ku ngufu bitemewe mu mategeko.

Yakomeje agira ati “Inzira ya gatatu ni ukubaha ubwenegihugu. Aho rero Uganda niyo yavuga ngo ko babaye hano, ndetse bamwe bavukiye hano, reka tubagire Abanya-Uganda. Icyo kibazo rero kirimo kirigwa, gifata inzira ndende kuko gica mu nama y’abaminisitiri kikabona kujya mu Nteko Ishinga Amategeko”

“Twakinyujije bwa mbere mu nama y’abaminisitiri ariko twasabwe kugira ibindi twongeramo, gukomeza gukora ubushakashatsi, bityo kivanwa mu mwaka ushize, gishyirwa muri uyu mwaka.”

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko nta mpamvu zikiri mu Rwanda zituma abaturage barwo bari mu mahanga bakomeza kwitwa impunzi, ari nayo mpamvu sitati yabwo yavanweho.

Guverinoma ya Uganda itangaje ibi mu gihe havugwa umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, bishingiye ku banyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Ayo makuru agahurirana n’agenda ashyira mu majwi imigambi yo kwinjiza impunzi ziri muri icyo gihugu, mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bikavugwa ko bigirwamo uruhare n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI.

Ibindi bihugu byubahirije kuvanaho sitati y’ubuhunzi

Ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Congo Brazaville, Zambia, Mozambique n’ibindi, byamaze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ndetse Abanyarwanda bakomeje gushakisha uburyo bwatuma bubahiriza amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Midimar yakiriye Abanyarwanda bahagarariye abandi muri Mozambique basobanuriwe uburyo butandukanye abakiri mu buhunzi babona ibyangombwa by’u Rwanda bibafasha gutahuka cyangwa gutura mu bihugu barimo atari impunzi

Abo Banyarwanda batari bafite amakuru ahagije y’uburyo babonamo ibyangombwa, baje gusobanuza mu Rwanda uko babigenza, bakazasubirayo kuri uyu wa Kane bashyiriye ubutumwa bagenzi babo.

Ifoto igaragaza impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda ubwo zatahukaga mu gihugu mu 2009 zivuye mu nkambi ya Nakivale
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe kurwanya Ibiza no kwita ku mpunzi muri Uganda, Musa Ecweru, yatangaje ko Uganda idashobora gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bayihungiyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages