Ni icyemezo Gen. Muhoozi usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Museveni yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025.
Yavuze ko “Muzehe yemeye kwirukana Ambasaderi w’u Budage muri Uganda. Uganda ikwiriye ibyiza.”
Ubu butumwa bwa Gen. Muhoozi bwagiye hanze bukurikira ubundi yanditse, avuga ko “imyigaragambyo yonyine yashyigikira ari iyo kwamagana Ambasaderi w’u Budage[…] narekuye amagambo menshi y’ibitutsi kuri Ambasaderi w’u Budage mu byumweru bike bishize. Nta na kimwe nsabira imbabazi, ntabwo nanyuzwe n’indeshyo n’izuru bye.”
Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Matthias Schauer, amaze igihe atarebana neza n’abayobozi b’iki gihugu kuko ashinjwa gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.
Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati “Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.”
Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.
Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, iyi myitwarire ya Ambasaderi Schauer yatumye Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!