00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ijana ishize (igice cya I)

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 8 December 2014 saa 11:08
Yasuwe :

Mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuwa 03/12/2014, ubuyobozi bwayo bwavuze ko ifaranga ry’u Rwanda ridahinduka cyane, ko no mu myaka 20 ishize habaye impinduka zigaragara inshuro ebyiri gusa, mu gihe ngo mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bahindura kenshi amafaranga bakoresha.
Ibi byaduteye gusubiza amaso inyuma, tukiyibutsa amafaranga u Rwanda rwakoresheje kuva 1914 - 1994 (imyaka mirongo inani) no kuva 1994 - 2014 (Imyaka 20).
Iki cyegeranyo kiri mu byiciro bitatu: (…)

Mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuwa 03/12/2014, ubuyobozi bwayo bwavuze ko ifaranga ry’u Rwanda ridahinduka cyane, ko no mu myaka 20 ishize habaye impinduka zigaragara inshuro ebyiri gusa, mu gihe ngo mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bahindura kenshi amafaranga bakoresha.

Ibi byaduteye gusubiza amaso inyuma, tukiyibutsa amafaranga u Rwanda rwakoresheje kuva 1914 - 1994 (imyaka mirongo inani) no kuva 1994 - 2014 (Imyaka 20).

Iki cyegeranyo kiri mu byiciro bitatu:

 Icya mbere ni icy’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka 20 ishize,
 Icya kabiri n’icy’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda kuva mu gihe cy’Ubukoloni kugeza kuri Repubulika ya kabiri
 Icya gatatu ni isesengura ku isano, imisusire n’itandukaniro hagati y’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu bihe byahise.

Igice cya Mbere: Amafaranga yakoreshejwe mu myaka 20 ishize (1994-2014)

Inoti zabanje guhindurwa kuwa 01/12/1994, zishyirwa ku isoko kuwa 01/01/1995. Icyo gihe zahinduwe zose, hasigara gusa inoti y’ijana (100 F) n’ibiceri (50F, 20F, 10F, 5F, 2F, 1F). Iki gihe, inoti zose zikoreshwa mu Rwanda zariho indimi ebyiri: Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994

Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994

Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994

Nyuma y’imyaka ine, hakozwe izindi noti nshya za 500F, 1000 F, na 5000 F, zisimbura byose uko byakabaye ibyari bigize inoti zasohotse mu mwaka w’1994. Inoti zakozwe mu mwaka wa 1998, nazo zariho Ikinyarwanda n’Igifaransa gusa.

Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/12/1998

Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1998

Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/12/1994

Nyuma y’imyaka itanu, mu mwaka wa 2003, hakozwe inoti nshya imwe ya 100 FRW, iza isimbura iyari imaze imyaka isaga 20 ikoreshwa mu Rwanda. Inoti nshya ya 100 Frw yacapwe inshuro ebyiri mu mwaka umwe. Yabanje gukorwa mu ndimi ebyiri, Kinyarwanda n’Igifaransa nk’uko byari bisanzwe. Hari kuwa 01/05/2003.

Ihindurwa ry’ibiceri (1F, 5F, 10F, 20F, 50F)

Mu mwaka w’2003, hakozwe ibiceri bishya bisimbura ibyari bimaze imyaka isaga 20 bikoreshwa mu Rwanda. Uko ari bitanu byarasimbuwe (1F, 5F, 10F, 20F, 50F), naho igiceri cy’amafaranga abiri (2F) nticyongeye gukorwa ukundi.

Ibiceri byasohotse mu mwaka wa 2003

Ibiceri byose byasohotse biriho ikirangantego ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande hakaba ubwoko bunyuranye bw’ibihingwa byera mu Rwanda. Ikindi ibiceri bishya byari bihuriyeho ni uko byose bifite ururimi rumwe gusa: Ikinyarwanda.

Inoti ya 100 Frw yasohowe kuwa 01/05/2003, mu ndimi ebyiri

ICYONGEREZA KU NOTI, BWA MBERE MU MATEKA Y’U RWANDA

Nyuma y’amezi ane inoti y’amafaranga ijana ikozwe, yahise ihindurwa, ikorwa mu ndimi eshatu, Ku Kinyarwanda n’Igifaransa hongerwamo Icyongereza, ari nabwo bwa mbere cyari kigaragaye ku noti z’u Rwanda.

Inoti ya 100 Frw yasohowe kuwa 01/09/2003, mu ndimi eshatu

Guhindura indimi zikoreshwa ku noti hakongerwamo icyongereza, byatumye nyuma y’umwaka umwe n’izindi noti zisanzwe zikoreshwa mu gihugu zihinduka, zinakorwa bundi bushya, zidafite aho zihuriye n’izazibanjirije, haba mu mabara, ibirango n’ibimenyetso.

Inoti ya 5000 Frw yasohotse kuwa 01/04/2004

Inoti ya 500 Frw yasohotse kuwa 01/07/2004

Inoti ya 1000 Frw yasohotse kuwa 01/12/2004

Nyuma y’iminsi 30 hakozwe indi noti nshya itarahozeho mu Rwanda, inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 FRW).

Inoti ya 2000 Frw yasohotse kuwa 31/10/2007

Igiceri cy’amafaranga ijana cyasohotse mu mwaka wa 2007

Igiceri cy’amafaranga ijana nticyahinduye gusa inoti yari isanzweho, ahubwo ni na cyo cya mbere cyagaragayeho inyito "Banki Nkuru y’u Rwanda" yasimbuye " Banki Nasiyonali y’u Rwanda"

"Banki Nkuru y’u Rwanda" inyito yatumye hasubirwamo inoti zose zanditseho "Banki Nasiyonali y’u Rwanda"

Uretse inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) yakozwe mu mwaka umwe n’igiceri gishya byombi bigashyirwaho Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, izindi noti (Iya 500 Frw, 1000 Frw n’iya 5000 Frw) zasubiwemo ngo zihuze n’inyito yari yemewe.

Inoti ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zasubiwemo kuwa 01/02/2008

Kuri izi noti nshya za 2008, inyito ’Governor’ na ’Vice-Gouverneur’ nazo zashyizwe mu Kinyarwanda.

Inoti ya 5000 Frw nayo yaje guhindurwa kuwa 01/02/2009

IKURWAHO RY’IGIFARANSA MU NDIMI ZIKORESHWA KU NOTI MU RWANDA

Nk’uko igihe Icyongereza cyongerwaga ku noti y’ijana byabaye ngombwa ko n’izindi zose zihindurwa kigashyirwaho, ni nako bimeze. Igifaransa cyakuwe ku noti ya 500 iranahinduka yose uko yakabaye.

Inoti ya 500 yasohotse kuwa 01/01/2013

Inoti zisigaye (1000 F, 2000 F, 5000 F) nazo zizavugururwa ngo zubahirize iri hame rya BNR nk’uko byemejwe na Guverineri John Rwangombwa.

Hagati aho, Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12/11/2014 yemeje iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 2000 F, n’iya 5000 F, izi nazo ntizizabonekaho Igifaransa. Biteganyijwe ko izi noti zishyirwa ku isoko mu gihe cya vuba, ariko zo zikaba zisa cyane n’izo zisimbuye.

Ibiceri nabyo byagiye bisubirwamo mu bihe binyuranye, bikurwaho Banki Nasiyonali bishyirwaho Banki Nkuru

Iki ni igice cya mbere, tubararikiye igice cya kabiri ku mafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni no muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

BIRAKOMEZA ...

NTWALI John Williams


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages