00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutaka bw’u Rwanda bungana na 15% ni bwo gusa bwagenewe guturwaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2025 saa 04:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’u Butaka bwatangaje ko ubutaka bwo guturaho mu Rwanda bungana na 15% by’ubuso bw’igihugu, ndetse ngo iyo abantu bashoboye kugabanya ubuso baturaho ari byo byiza kurushaho.

Mu mitungo itimukanwa buri wese arota kugira no kugwiza harimo inzu bituma uko umubare w’abantu biyongera ubutaka butuwe burushaho kuzamuka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Rutagengwa Alexis, ubwo yari mu kiganiro kubaza bitera kumenya cyo ku wa 27 Nyakanga 2025, yavuze ko ubutaka bwiza usanga bubereye imiturire, ubuhindi n’ibindi ariko habaho igenamigambi ry’uko bukwiye gukoreshwa.

Ati “Imiturire wenda ari na yo ifite ikibazo, bakoresha kugira ngo babangamire ubuhinzi n’ubundi butaka ntabwo irenze 15% by’ubutaka bwose bw’igihugu. Imiturire aho yagenewe ntabwo harenze 15% by’ubutaka, ahandi 50% hahawe ubuhinzi, amashyamba na yo ntabwo arengaje 30%.”

Rutagengwa yahamije ko abo mu turere twose baramutse bubahirije ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka ahantu hubatse hazagera aho hagaherera ukwaho n’ubuhinzi bukisanzura.

Ati “Ibyo biramutse byubahirijwe mu myaka 30 mwazabona imijyi iri ahantu hamwe ubuhinzi butangiye kubona aho bukorerwa.”

Yavuze ko mu turere twose basuye mu gihugu basanze igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kitubahirizwa.

U Rwanda rufite ubusho bwa kilometero kare 26.338.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ubutaka bw’u Rwanda bushobora guhingwaho burenga gato hegitari miliyoni 1,8 bingana na 73% by’ubutaka bwose bw’igihugu.

Ubutaka bunini mu Rwanda ni ubwagenewe ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages