Kuri uyu wa 30 Nzeri 2020 nibwo urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabuga ku cyemezo yaherukaga gufatirwa n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris muri Kamena, cyo gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ariyo imuburanisha. Uru rwego rukorera i La Haye mu Buholandi na Arusha muri Tanzania.
Kabuga n’abavoka be bajuriye bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa kubera uburwayi afite burimo diabète, umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara ya Leukoaraiosis, ahanini ijyana n’izabukuru igatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura neza umubiri we no kwibuka cyangwa gutekereza neza.
Bavugaga ko hitawe ku buzima bwe, ibyo bidakwiye gutuma "yoherezwa muri kilometero 7000 uvuye i Paris", ni ukuvuga kumujyana i Arusha muri Tanzania, aho inyandiko zisaba ifatwa rye zigaragaza ko agomba gufungirwa.
Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’Urukiko rusesa imanza rwa Paris, rwemeje ko "Urukiko rw’ubujurire rwasuzumye neza ko nta nzitizi ihari yaba iy’amategeko cyangwa ubuzima ku iyubahirizwa ry’inyandiko isaba ifatwa, inategeka ko yoherezwa muri kasho z’Umuryango w’Abibumbye ziri i Arusha muri Tanzania, yatanzwe n’umucamanza w’i La Haye, ashingiye ku nyandiko y’ikirego yatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda."
Ku wa 1 Kanama 2012 nibwo dosiye ya Kabuga Félicien yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa IRMCT, ku wa 29 Mata 2013 umucamanza Vagn Joensen wa IRMCT asohora inyandiko isaba ko Kabuga afatwa, akazoherezwa ku cyicaro cy’uru rwego, ishami rya Arusha, aho gomba gufungirwa.
Nyuma y’uko urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa, u Bufaransa bufite igihe kitarenze ukwezi kumwe ko kuba bwamaze kumushyikiriza IRMCT.
Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.
Ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n’ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.
Ni ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!