Itangazo rihagarika ubu buki ryashyizwe umukono n’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa.
Icyemezo cyo guhagarika no guhamagaza ubuki bwa ‘HONEY HIVE’ cyafashwe nyuma y’igenzura rya Rwanda FDA rishingiye ku mpungenge zatanzwe n’abaguzi bagaragaje ko butujuje ubuziranenge.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko “hashingiwe ku bisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ubuki bwa HONEY HIVE bwahinduriwe umwimerere n’ababupfunyika ndetse mu bugenzuzi bwakozwe uwabutunganyaga kandi akabupfunyika yemeye ko yongeramo isukari.’’
HONEY HIVE ni ubuki buvanwa mu Ishyamba rya Nyungwe, ndetse urebeye ku birango biri ku gacupa bushyirwamo byerekana ko ari umwimerere utavangiye.
Rwanda FDA yasabye abakwirakwiza, amaguriro y’ibiribwa (supermarkets) n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa HONEY HIVE ndetse bagasubiza ubuki bwose ku babubaranguje bitarenze iminsi 10.
Ikomeza iti “Ukora ubuki bupfunyitse bwa HONEY HIVE arasabwa kwakira ubuki azagarurirwa n’abo yagurishije kandi agatanga raporo yimbitse (igaragaza amazina y’abaranguye, nimero za telefoni n’ingano y;ubuki bwagaruwe) kuri Rwanda FDA.’’
Rwanda FDA yasabye abaturage bose guhagarika kugura ubuki bwa HONEY HIVE bwakuwe ku isoko.
Abakora n’abatunganya ubuki bupfunyitse basabwe kubanza kumenyekanisha aho bakorera n’ibicuruzwa byabo muri Rwanda FDA.
Iki kigo cya Rwanda FDA kandi cyaburiye abapfunyika n’abagurisha ubuki bwahinduriwe umwimerere kuko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azabihanirwa bikomeye.
#RWOT Guhamagaza no guhagarika ikwirakwizwa ry’ubuki bwahinduriwe umwimerere bwitwa HONEY HIVE. pic.twitter.com/qujBM0i34s
— Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) March 15, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!