Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga biturutse mu Rwanda byageze kuri miliyoni 346.04$ mu gihe ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byanganaga na miliyoni 1.247,39$ naho ibyo u Rwanda rwatumije hanze rukongera kubyohereza mu mahanga byanganaga na miliyoni 142,41$.
Raporo ya NISR igaragaza ko muri iki gihembwe cya kabiri ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byagabanyutseho 35,64% ugereranyije n’ibyo rwohereje mu gihembwe nk’iki mu 2024 kuko byo byanganaga na miliyoni 537,64$.
Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kandi byagabanyutseho 28,03% ugereranyije n’igihembwe cya mbere mu 2025.
Ibyatumijwe mu mahanga muri iki gihembwe cya 2025 byagabanyutseho 20,50% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024, bigabanyukaho 9,55% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo byagabanyutseho 13,17% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024 icyakora bizamukaho 5,19% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
NISR igaragaza ko ibicuruzwa byaje ku isonga mu gutumizwa mu mahanga byiganjemo imashini n’ibikoresho by’ubwikorezi byari bifite agaciro ka miliyoni 249,02$, ibiribwa n’amatungo bya miliyoni 224,67$, ibicuruzwa byo mu nganda bifite agaciro ka miliyoni 172,23$, ibikomoka kuri peteroli bya miliyoni imiti n’ibindi bifitanye isano na byo byatwaye arenga miliyoni 137,61$.
Ibihugu bitanu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, u Bubiligi na Luxembourg.
Ibyo bihugu byoherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 236,71$ bingana na 68,40% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.
Ni mu gihe RDC, Ethiopia, UAE, u Burundi n’u Budage ari byo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibyo rwari rwatumije mu mahanga.
RDC yihariye 94,55% by’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyoherezayo. Ibicuruzwa byinshi kurusha ibindi u Rwanda rwatumije mu mahanga rukongera kubyohereza mu bindi bihugu ni ibiribwa n’amatungo byari bifite agaciro ka miliyoni 51,62$ bigakurikirwa n’ibikomoka kuri peteroli, amavuta n’ibindi byari bifite agaciro ka miliyoni 31,94$.
U Bushinwa, Tanzania, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni byo bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rukuramo ibicuruzwa byinshi.
U Rwanda kandi mu gukorana n’ibihugu byo muri EAC muri icyo gihembwe rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16,06$ mu bindi bihugu bigize uyu muryango bingana na 18,69% by’ubucuruzi hagati y’uwo muryango.
Muri byo 46% byoherejwe muri Uganda bifite agaciro ka miliyoni 7,49$, u Burundi bukaba bwaroherejwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,58$.
Muri rusange agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC kazamutseho 53,63% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu 2024.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!