00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwifatanyije na Qatar yarashweho na Iran

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 June 2025 saa 09:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu byombi.

Muri icyo kiganiro cyabaye mu gihe Qatar yari imaze kugabwaho igitero cya misile cyibasiye Al Udeid Air Base, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar, anamagana icyo gitero nk’igikorwa cyirengagije ubusugire n’ubwigenge bw’icyo gihugu cy’inshuti.

Ubutumwa bwatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda bukomeza bugira buti “Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.”

Bukomeje bugira ati “Muri icyo kiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar, rubashyigikiye kandi rwamaganye igitero cya misile giherutse kugabwa kuri Al Udeid Air Base, cyakozwe mu buryo buvogera ubusugire n’ubwigenge bwa Qatar.”

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n’iterambere.

Iran yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma y’uko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora missile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.

U Rwanda rwifatanyije na Qatar yarashweho na Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages