00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere n’ibihugu 12

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2025 saa 09:28
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 birimo Eswatini, Guinée, Liberia, Malawi, Mali, Zimbabwe, u Bufaransa, Georgia, Pologne, Oman, Suriname na Canada.

Ni ibyemerejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Mu bindi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri harimo Politiki yo gusangira amakuru, igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y’Inzego n’ibigo bya Leta.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw’umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga.

Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages