Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rutanze inkunga ku banya-Palestine kuva mu 2023, kuko bwa mbere byari byakozwe mu Ukwakira, inshuro ya kabiri bikorwa mu Ugushyingo 2024.
Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango w’abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization. Yanyujijwe muri Jordanie, igihugu gihana imbibi na Palestine, kinacumbikiye benshi mu banya-Palestine.
Umwaka wa mbere u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti. Indi nshuro hatanzwe toni 19 z’ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!