00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasubije u Bwongereza buteganya guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2024 saa 10:01
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo gusesa amasezerano ajyanye no kohereza mu Rwanda abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ivuga ko u Rwanda rwo rugishishikajwe no gushakira ibisubizo ikibazo cy’impunzi ku isi yose.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, ryavuze ko u Rwanda rwamenye umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika ayo masezerano, "nk’uko biteganywa n’amasezerano yemejwe n’Inteko zishinga Amategeko zombi."

Rikomeza rigira riti "Ubu bufatanye bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyari kibangamiye u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza, si icy’u Rwanda."

Itangazo kandi ryerekanye ko n’ubwo bimeze bityo rwo rwubahirije uruhande rwarwo rw’amasezerano, harimo n’ibijyanye n’imari, kandi "ruracyashishikajwe no gukemura ikibazo cy’impunzi ku isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro ndetse n’amahirwe ku mpunzi zose n’abimukira baza mu gihugu cyacu."

Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.

Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko abagize Inteko y’u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by’inkiko zo hanze y’igihugu.

Nyuma y’uko Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe yeguye kuri uwo mwanya, nyuma y’aho ishyaka rye ry’aba-Conservatives ritsinzwe amatora y’Abadepite, agasimburwa na Keir Stamer, wahise atangaza ko gahunda yo koherez abimukira mu Rwanda ayihagaritse.

Gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, yajemo kidobya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages