Ni amakuru iyi Ministeri yatangaje kuri uyu wa 20 Kamena 2024 binyuze mu itangazo yageneye itangazamakuru, inatangaza ko ibyo biri gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi bufite ireme mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda kandi ikomeje gushora imari mu buvuzi bugezweho, ibigaragaza ubushake mu guha Abanyarwanda ubuvuzi buboneye aho inateganya gukwirakwiza ubuvuzi bugezweho mu bitaro hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko iyi gahunda izakomeza mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi mu bitaro n’amavuriro haba mu mijyi no mu byaro, abahatuye bakitabwaho hanimakazwa uburyo bwo kwifashisha iryo koranabuhanga mu gutahura indwara hakiri kare, bakavurwa kandi bagakira vuba.
Ibi bikoresho kandi byitezweho kugira uruhare runini mu gufasha inzobere mu buvuzi mu Rwanda, mu mitangire myiza ya serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!