Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 19 Gicurasi, Saber Azam, uhagarariye UNHCR yavuze ko bazirikana ishyaka n’ubwitange by’u Rwanda mu kwakira kandi rukita ku mpunzi z’Abarundi ziruhungiramo.
Yagize ati’’ Nshimira cyane Guverinoma y’u Rwanda uko yafunguye imipaka, ikakira impunzi z’Abarundi, ikaziha ubutaka bwo guturaho izubakira inkambi mu buryo bwihuse kandi igakomeza gufatanya na UNHCR n’abandi bagiraneza kugoboka ziriya mpunzi.’’
Saber avuga ko impunzi zahungiye mu bindi bihugu nka Tanzaniya zifite ibibazo byinshi birimo ubucucike, gukoresha amazi mabi n’ibindi. Yasabye ibihugu n’imiryango itandukanye gukora ibishoboka byose ituze n’amahoro bikagaruka mu Burundi bityo abaturage bahunze bakabasha gutahuka.
Gushima uruhare rw’u Rwanda mu kwita ku mpunzi z’Abarundi, byanagarutsweho kandi na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe tariki ya 8 Gicurasi 2015.
Ambasaderi Barks-Ruggles yavuze ko yatunguwe n’ingufu u Rwanda rwashyize mu bikorwa byo kwita ku mpunzi mu gihe gito, ruzubakira inkambi, zinababwa ubufasha bw’ibanze.
Minisitiri w’imicungire y’impunzi n’ibiza (MIDIMAR), Seraphine Mukantabana, yatangaje ko bafatanyije n’abandi bagiraneza bakomeje gukora ibishoboka byose ngo imibereho y’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ikomeze kuba myiza.
Yagize ati “Dufatanyije n’abandi bagiraneza dukomeje gutanga ubufasha bushoboka twirinda ko hari ibibazo byavuka. Twatanze ubufasha bw’ibanze burimo amahema yo kubamo, ibiryamirwa, ibiribwa, ubuvuzi bw’ibanze n’ubwisumbuye.’’
Minisitiri Mukantabana yemeje ko uretse abantu babiri bamaze kugaragarwaho igituntu kandi nabo bari kwitabwaho nta ndwara z’ibyorezo biri mu mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda. Ni mu gihe bagenzi babo bahungiye muri Tanzaniya Cholera imaze kwica 33.
Ikindi Guverinoma y’u Rwanda yafashije impunzi z’Abarundi ni gahunda yashyizweho yo kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi ahanini izi mpunzi zaturukanye iwabo.
Mu nkambi ya Mahama, abana bato bagera kuri magana atatu bafite ibibazo by’imirire mibi, basaranganywa amasafuriya icyenda y’igikoma.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 26. MIDIMAR ivuga ko umubare wazo winjira mu gihugu wagabanutse kuva ku mpunzi hafi 1000 kugeza ku 120 ku munsi. Amakuru aturuka mu mpunzi avuga ko uku kugabanuka kwatewe n’uko inzego z’ibanze mu Burundi zafunze imipaka n’inzira impunzi zanyuragamo ziza mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO