Ibi byatangajwe na Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa 22 Nzeri 2025, mu nama y’Inteko Rusange ya Loni iri kubera i New York, aho yatangaje ko bidasubirwaho igihugu cye cyemeje Leta ya Palestine.
Yagize ati "Kwemeza Leta ya Palestine ni cyo gisubizo cyonyine kizatuma Israel iba mu mahoro...Tugomba gukora ibishoboka byose mu mbaraga zacu mu gusigasira icyemezo cy’uko habaho ibihugu bibiri, Israel na Palestine, bituranye kandi bibanye mu mahoro n’umutekano."
Macron yongeyeho ko kwemeza Palestine nk’igihugu bitazagira icyo bihindura ku burenganzira bw’abanya-Israel, abo u Bufaransa bashyigikiye kuva ku munsi wa mbere.
Macron yashimye ibindi bihugu na byo byemeje Palestine nk’igihugu cyigenga, avuga ko bakoze amahitamo nyayo, ndetse ari icyemezo cyari gikenewe mu rwego rwo kugira ngo amahoro yongere ahinde.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!