00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwafashe mu mugongo imiryango y’Abanyarwanda babuze ababo bishwe n’ibiza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 May 2023 saa 07:48
Yasuwe :

Nyuma y’ibyago byagwiriye imiryango itari mike mu turere dutandukanye abagera ku 130 bakicwa n’ibiza, ibihugu bitandukanye bikomeje gufata mu mugongo Abanyarwanda no kugaragaza ko byifatanyije n’u Rwanda muri aka kababaro.

Turkiye ni yo yabimburiye ibindi bihugu mu kugaragaza ko yifatanyije n’u Rwanda ibinyujije mu butumwa bwo kuri uyu wa Gatatu.

Kuri iyi nshuro, u Bufaransa na bwo bwateye intambwe nk’iyi. Minisitiri ushinzwe u Burayi n’ububanyi n’amahanga, Catherine Colonna yagize ati “Nyuma y’imvura nyinshi n’inkangu byabaye mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi, byahitanye ubuzima bw’abarenga 120, u BUfaransa bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo.”

Yakomeje avuga ko iki gihugu cyifatanyije n’u Rwanda na Uganda, nk’igihugu na cyo cyagizweho ingaruka n’ibiza byahitanye abagera kuri batandatu mu Burengerazuba bw’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Kane ni bwo mu Karere ka Rubavu hashyinguwe abantu 13 bishwe n’ibiza mu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye, abagize guverinoma n’abandi benshi.

Ni mu gihe abarokotse bakomeje kwitabwaho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u n’abafatanyabikorwa bayo, bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.

Minisitiri w'u Bufaransa ushinzwe u Burayi n’ububanyi n’amahanga, Catherine Colonna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages