00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishimire yegukaye miliyoni 2.4 Frw muri Inzozi Lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 25 August 2022 saa 08:09
Yasuwe :

Tuyishimire Elisa wo mu karere ka Bugesera yegukanye 2,455,186Frw mu mikino y’amahirwe ya Inzozi Lotto igamije guteza imbere siporo nyarwanda.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick lotto, Jackpot, Quick10 n’uwitwa Igitego Lotto.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uwitwa Tuyishimire Elisa yakiriye inkuru nziza imubwira ko yatsinze nyuma yo kugura amatike arindwi ahwanye n’igihumbi 400Frw.

Ati “Nari naguze amatike arindwi ahwanye 1400Frw kuko naguraga itike ya Igitego Lotto kandi imwe igura 200Frw, hanyuma ejo bambwira ko natsindiye miliyoni 2,455,186Frw."

Tuyishimire akomeza avuga ko ayo mafaraga agiye kumufasha kwagura umushinga we w’ubworozi bw’inzuki no kuwukora kinyamwuga.

Ati “Mfite umushinga wo korora inzuki ariko kuba ngize amahirwe yo gutsindira aya mafaranga, ngiye kubikora kinyamwuga kandi ndashimira Inzozi lotto kuko iyo itabaho sinari buyabone."

Umukino wa IGITEGO LOTTO uwukina akanda *240# akawuhitamo. Agomba kuba afite byibura amafaranga 200 Frw kuri Mobile Money.

Gukina uyu mukino uhitamo imibare ibiri gusa indi ine ukayihabwa na système kuko imibare isabwa kugira ngo utsinde igomba kuzura itandatu. Uwatsinze ahamagarwa kuri uwo munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abashaka gukina imikino ya inzozi lotto bakanda *240# cyangwa bagasura urubuga rwabo kuri www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba inzozi lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Tuyishimire yatsinze nyuma yo gukina umukino 'Igitego Lotto'
Tuyishimire yiyemeje gukoresha amafaranga yahawe mu kwagura umushinga we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages