Sosiyete itwara abantu mu ndege Turkish Airlines, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka iratangiza gahunda yo gutwara imizigo mu ndege ku bacuruzi bo mu Rwanda bohereza ibicuruzwa hanze cyane cyane ku mugabane w’u Burayi.
Turkish Airlines isanzwe imenyerewe ku gutwara abagenzi mu ndege, ku wa 3 Kamena 2013 izatangiza ingendo z’indege itwara imizigo.
Nk’uko Burcin Isler, Umuyobozi Mukuru wa Turkish Airlines, yabitangarije IGIHE indege itwaye imizigo izajya ihaguruka i Kigali ku wa mbere yerekeza Istanbul. Indege izaba ifite ubushobozi bwo gutwara toni 64. Burcin agira ati “Iyi ni yo ndege yonyine itwara imizigo izaba yerekeza ku mugabane w’u Burayi ivuye mu Rwanda. Ni amahirwe ku banyarwanda, kuko bafite ibicuruzwa byinshi byoherezwa kuri uriya mugabane birimo ikawa, imbuto, amabuye y’agaciro n’ibindi.”
Burcin akomeza atangaza ko Turkish Airlines ikora ingendo 227 mu bihugu 99 ku Isi. Ati “Ibicuruzwa by’Abanyarwanda ntibizagorana kugera hose ku Isi kandi na bo ibyo bakeneye bizajya bibageraho bitabagoye.”
Ku birebana n’igiciro niba kizaba kitari hejuru, Burcin Isler atangaza ko igiciro kizaba kidakanganye ariko biterwa na none n’umuzigo uko ungana. Ikindi ni uko Turkish Airlines ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo iyo ariyo yose.
Agira ati “Ndabizi ubwo twerekeje ku mugabane w’u Burayi tuzakira abantu benshi basaba ko tubatwarira imizigo, ibyo ntibizadutera impungenge kuko twabyiteguye. Tuzi neza ko tuzaha Abanyarwanda serivisi nziza kandi yihuse.”
Iyi ndege ije gufasha Abanyarwanda bakora ubucuruzi hirya no hino ku Isi bakoreshe indege zitwara imizigo za Turkish Airlines.



















TANGA IGITEKEREZO