Social Mula yahagurutse ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza.
IGIHE yahawe amakuru n’umwe mu baherekeje uyu muhanzi wavuze ko ashobora no kujya muri Nigeria.
Ati “Yagiye mu bikorwa bijyanye na EP ari gutegura ashaka kuzashyira hanze vuba. Yagiye muri Kenya, azahava ajya muri Tanzania ariko afite gahunda yo kuba yanajya muri Nigeria.”
Social Mula agiye gukorera EP hanze y’u Rwanda mu gihe muri uyu mwaka nta ndirimbo ye bwite yigeze akora, nyinshi zikaba izo yahuriyemo n’abandi bahanzi. Aheruka gushyira hanze indirimbo ye ubwo yakoraga iyitwa ‘Marigarita’.
Uyu mwaka yakoranye n’abandi bahanzi nka Papa Cyangwe mu ndirimbo bise ‘Bambe’, akorana na Don Brighter mu yitwa ‘Profile’ n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!