00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sina Gerard yagaragaje ‘Urubuga rwa RW’ nk’ishyiga ry’inyuma mu bucuruzi bwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 May 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Izina Sina Gerard rimaze kuba ikimenyabose mu Rwanda no mu mahanga bijyanye n’uburyo yihangiye imirimo ndetse agatanga akazi no ku rubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda, ashingiye ku kubyaza umusaruro ibikorerwa mu gihugu.

Uyu rwiyemezamirimo ni umwe mu Banyarwanda bazwi cyane mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro w’ibikorerwa mu Rwanda.

Nk’umuhinzi, umworozi n’umushoramari, yatangiriye urugendo rwe rw’ubucuruzi mu isantere ya Nyirangarama, acuruza amandazi n’umutobe, none ubu ni nyiri Enterprises Urwibutso, uruganda rukora ibiribwa byatunganyirijwe mu Rwanda.

Kwa Nyirangarama habaye kwa Nyirangarama, nta muntu uva jyangwa ajya mu Majyaruguru ngo arenge aho icyicaro gikuru cya Enterprises Urwibutso, kiri mu Karere ka Rulindo ataguze, bikaba uko no ku yandi maduka ye aherereye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Enterprises Urwibutso izwi ku bicuruzwa bizwi nk’Agashya, Akarusho, Akarabo, Akandi, Akanoze n’ibindi byinshi abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Enterprises Urwibutso yateye imbere buhoro buhoro, hashingiwe ku murava n’umuhate wa nyirayo.

Kuri ubu, ni urwego rutanga akazi ku bantu batandukanye barimo abahinzi, abacuruzi, abamotari n’abafundi, bose babaye igice cy’uru rugendo rw’iterambere.

Kuri Nyirangarama, aho byose byatangiriye, hahindutse igicumbi cy’iterambere ry’icyaro, ahatangirwa serivisi zari zisanzwe ziboneka mu mijyi.

Gusa, mbere y’uko akoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo akora, ibikorwa bya Enterprises Urwibutso byagendaga biguru ntege mu kugera ku isoko mpuzamahanga.

Gushaka abakiliya n’abamamaza byasabaga igihe kinini n’amafaranga menshi, bihinduka ubwo Sina Gerard yahitagamo uburyo bwo gukoresha urubuga rwa RW, abinyujije ku rubuga www.sinarwanda.rw.

Ubu abantu ku Isi hose bashobora gusura urubuga rwe, bagasoma amateka ye, bakamenya ibyo akora, bakanaguriraho ibicuruzwa.

Urubuga rwe rumufasha kugumana icyizere ku isoko, kwagura ibikorwa, no kugera ku bakiliya bashya mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Sina Gerard avuga ko gukoresha urubuga rwa RW byari nko kuva mu muhanda w’ibitaka ukajya kuri kaburimbo, bivuze ko byamuhaye umurongo uhamye wo kwagura ibikorwa bye, kugera kure no gukorera mu mucyo.

Yemeza ko urubuga rwa RW ari ikimenyetso cy’Ubunyarwanda, icyizere, ubunyamwuga, kandi kikaba igikoresho gikomeye cyo guteza imbere ubucuruzi bw’Abanyarwanda.

Asaba Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bato, abanyamuryango b’amakoperative n’abandi bafite inzozi, kudatinya gukoresha ikoranabuhanga, no gutangira urugendo rwo kugira urubuga rwabo rwa RW.

Kuri we, www.sinarwanda.rw ni urufunguzo rw’iterambere rishingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

Sina Gerard atanga urugero rw’uko gukoresha urubuga rwa RW bishobora gufasha umucuruzi kubaka izina, kugera ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere igihugu cye.

Urubuga rwa RW rutangwa n’Ikigo gihagarariye abakoresha internet mu gihugu, RICTA, ndetse mbu yatangiye no gutangirwa no ku rubuga IremboGov.

Gukoresha urubuga rwa RW bituma urukoresha ruba rwizewe kuri internet kandi rukubaka ikirango cy’Igihugu mu bijyanye n’imbuga za internet.

Urubuga rwa RW rufasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye kongera umubare w’ababona imbuga zabo kuri internet kandi bijyanye na gahunda y’Igihugu yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Sina Gerard agaragaza ko Urubuga rwa RW rukomeje kumufasha guteza imbere ubucuruzi bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages