00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shami Tours yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 July 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Ikigo cyitwa Shami Tours gitanga serivise zitandukanye zijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu i Kigali cyafunguye imiryango ku mugaragaro nyuma y’igihe gikora ariko kinubaka ubushobozi bwo kwaguka.

Ikigo Shami Tours gikorwamo n’urubyiruko rwibumbiye hamwe rushaka umushinga waruteza imbere.

Ubwo iki kigo cyafungurwaga ku mugaragaro, Mvuyekure Emmanuel wagishinze akanaba Umuyobozi Mukuru wacyo yabwiye IGIHE ko igihe cyo kwagura ibikorwa no gufungura ikigo ku mugaragaro cyari kigeze.

Yagize ati “Nyuma y’igihe kitari gito twiyubaka, ubu twafunguye ibikorwa byo muri Shami Tours kuri buri wese waza adusanga”.

Shami Tours yatangiye itanga serivisi zitandukanye zirimo gukodesha imodoka no gutwara ba mukerarugendo hirya no hino mu Gihugu. Gusa yaje kongera serivise itanga, aho kuri ubu abayigana baba abakeneye imodoka zo gukoresha cyangwa amacumbi babasha kubibona.

Iki kigo gikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ahantu hari ubusitani bugari, burimo ibihangano binyuranye by’ubugeni kandi hatuje.

Ibikorwa by’iki kigo bigenda byaguka kuva cyatangira gukora mu 2012.

Cyahaye akazi kandi abantu banyuranye harimo abashoferi bahoraho, abatetsi, abashinzwe imirimo yo gutunganya ubusitani, abanyabugeni n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages