Sebeya yasenye inzu 172 nyuma y’igihe yari imaze itanze agahenge

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Imvura ikomeye yaraye iguye mu Burengerazuba bw’u Rwanda yatumye Umugezi wa Sebeya wuzura maze amazi yawo asenya inzu 172, anangiza hegitari eshatu z’imirima y’abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemereye IGIHE ko iyi mvura yaguye ku wa 9 Gashyantare 2021 yangije ibintu byinshi birimo imihanda, inzu n’imirima y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko amazi yaturutse mu Mugezi wa Sebeya yasenye inzu esheshatu, unangiza izindi 166.

Yongeyeho ko n’ubwo iyi mvura yangije byinshi nta muntu yahitanye. Ati “Nta muntu wapfuye cyangwa akomereke ariko inzu zasenyutse burundu ni esheshatu naho izanyuzemo amazi zikangirika ni 166.”

Yavuze ko iyi mvura yanangije hegitari eshatu z’imyaka yari mu mirima y’abaturage n’imihanda ibiri iherereye mu Murenge wa Kanama n’uwa Nyundo.

Meya Habyarimana Gilbert yavuze ko imiryango itandatu iyi mvura yasenyeye inzu mu buryo bukomeye, yacumbikiwe mu baturanyi, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gufata amazi no guca imirwanyasuri mu kwirinda ko amazi y’imvura iri kugwa muri aka karere yakomeza gusenya inzu.

Mu rwego rwo gukemura burundu iki kibazo cy’imyuzure iterwa n’Umugezi wa Sebeya, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Prime Ngabonziza, yabwiye The New Times ko hari umushinga wo kubaka ingomero kuri uyu mugezi.

Yavuze ko urugomero rwa mbere ruri kubakwa mu gukomeza guhangana n’iki kibazo rugeze mu mirimo ya nyuma.

Yakomeje ati “Kubaka urugomero rwa mbere biri gutangira kuko inzobere zamaze kugera aho ruzubakwa, ruzuzura muri Mata uyu mwaka.”

Imirimo yo kubaka urugomero rwa kabiri n’imiyoboro y’amazi ngo izatangira muri Werurwe 2021. Uretse gukemura ikibazo cy’imyuzure Ngabonziza yavuze ko izi ngomero zizanafasha kurinda isuri.

Hari hashize iminsi nta myuzure yibasira abaturiye Sebeya nyuma y’uko hatangijwe umushinga wo kubungabunga icyogogo cyawo.

Umugezi wa Sebeya wakunze gusenyera abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu tugari twa Karambo, Nkomane na Rusongati mu Murenge wa Kanama.

Hamwe mu ho uyu mugezi washegeshe cyane ni mu Iseminari Nto ya Nyundo n’izahoze ari inyubako z’Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo.

Aha hari mu mwaka wa 2018 ubwo Sebeya yuzuraga ikagera mu nyubako za Seminari Nto ya Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .