Ni icyemezo cyo RwandAir yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
RwandAir ntabwo isanzwe ikora urugendo Cotonou-Madinah, ahubwo yatangaje ko yashyizeho iyi ndege mu rwego rwo gufasha aba bayoboke b’Idini ya Islam.
Izi ngendo zakozwe n’indege Airbus A330-300, RwandAir yatangaje ko “zigaragaza umuhate wayo mu guhuza abatuye hirya no hino muri Afurika. Twifurije abitabiriye umutambagiro bose urugendo rwiza.”
Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k’ufite ubushobozi.
I Mecca hahurira abaturutse ku Isi yose barimo n’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!