00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yahagaritse ingendo zihuza Kigali na Dubai

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 December 2021 saa 09:34
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo kirere, RwandAir, yatangaje ko ibaye ihagaritse by’igihe gito, ingendo zijya n’izituruka i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, RwandAir yagize iti “RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zose zijya n’iziva i Dubai kuva ku itariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Iki kigo cyavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bazasubizwa amafaranga bakoresheje bagura amatike y’indege.

Bati “Abagenzi bagizweho ingaruka bazahindurirwa ingendo, basubizwe amafaranga yabo cyangwa se bemererwe guhindura amatike [bayashyire] ku matariki yo mu minsi iri imbere, kandi nta kiguzi kindi gisabwe.”

Muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo ryatumye inshuro nyinshi RwandAir ihagarika ingendo mu bice bimwe na bimwe isanzwe izikoreramo, uretse ko bikunze kuba ari iby’igihe gito. Ibi kandi byakozwe n’ibindi bigo bitwara abantu mu ndege hirya no hino ku Isi.

RwandAir yahagaritse ingendo zihuza Kigali na Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages