Mu itangazo ryashyizwe hanze, RwandAir yagize iti “RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zose zijya n’iziva i Dubai kuva ku itariki ya 27 Ukuboza 2021.”
Iki kigo cyavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bazasubizwa amafaranga bakoresheje bagura amatike y’indege.
Bati “Abagenzi bagizweho ingaruka bazahindurirwa ingendo, basubizwe amafaranga yabo cyangwa se bemererwe guhindura amatike [bayashyire] ku matariki yo mu minsi iri imbere, kandi nta kiguzi kindi gisabwe.”
Muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo ryatumye inshuro nyinshi RwandAir ihagarika ingendo mu bice bimwe na bimwe isanzwe izikoreramo, uretse ko bikunze kuba ari iby’igihe gito. Ibi kandi byakozwe n’ibindi bigo bitwara abantu mu ndege hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!