Ni nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zikumiriye abagenzi baturuka muri ibyo bihugu kubera ingamba zo guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron. Ni umwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021.
Itangazo rya RwandAir rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, RwandAir ntabwo izemera gutwara abagenzi bavuye muri ibyo bihugu bagana i Dubai guhera tariki 25 Ukuboza 2021 kugeza hatanzwe andi mabwiriza.”
RwandAir yasabye abagenzi bagizweho ingaruka guhitamo kongera guhindura urugendo bakagenda ikindi gihe cyangwa se bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!