00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abikorera bijujutiye igihombo batewe n’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 May 2023 saa 09:56
Yasuwe :

Abikorera bo mu Mujyi wa Rwamagana bamaze iminsi bijujutira ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi rimaze iminsi aho bamwe ryabateye igihombo cyane cyane abacuruza inyama n’ibindi bintu bisabwa kurazwa muri Frigo.

Iri bura ry’amashanyarazi rimaze hafi ukwezi aho umuriro uza ukongera ukagenda mu gihe gito ku buryo abogosha, abacuruzi, abafite inganda nto n’ibindi bikorwa binini bikenera umuriro w’amashanyarazi bahora bijujuta kuko ngo utwika ibintu byinshi, ibindi bikangirika.

Bamwe mu bikorera baganiriye na IGIHE batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze bavuze ko banenze ubuyobozi butabateguza nibura ngo babimenye kare ko umuriro uri bugende.

Umwe yagize ati “Nkanjye mfite inzu itunganya umusatsi; hari ubwo nzinduka nahaye umukiliya gahunda yo kuza kumukorera, ngatangira akazi hashira nk’iminota 30 umuriro ukaba uragiye. Hari ubwo wa mukiliya ategereza umuriro ntuze, yatsimbura atashye ukaba uraje, yagira ngo aragarutse ukongera ukagenda. Ni ibintu bitari byiza rwose. Hari n’imashini tuba dukoresha utwika rwose bajye babitubwira kare.”

Undi mugabo ucuruza inyama yavuze ko muri iki gihe hari ubwo bataha basize inyama muri frigo umuriro ukaza kugenda ku buryo mu gitondo bazikuramo zapfuye.

Yasabye ubuyobozi kujya bubamenyesha hakiri kare ko umuriro uri bugende kugira ngo bashake ubundi buryo bakoresha mu kubika inyama aho kwizera ko umuriro uhari kandi udahari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry’amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n’ibiza byangije ingomero.

Ati “Biriya biza byagiye bigira ingaruka ku ngomero bituma zimwe na zimwe zijyamo ibitaka ntizakora nk’uko zari zisanzwe zikora ariko ubwo igihe cy’umucyo cyinjiye turizera ko bagiye kuzikora neza ku buryo zongera gukora neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibura ry'amashanyarazi riri henshi mu gihugu aho ngo REG yabasobanuriye ko riterwa n’ibiza byangije ingomero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages