Abajura bateye mu baturage Murenge wa Ntunga, mu Karere ka Rwamgana, bica abantu babiri bakomeretsa abandi 11 mu mu rukerera rw’ijoro ryakeye.
Umuyobozi w’Akerere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie yatangarije IGIHE ko abo bajura bishe abantu babiri mu gasanteri k’ubucuruzi ka Musha bahakomeretsa abandi umunani bakoresheje umuhoro; mu gasanteri ka Ntunga ho batemye abarinzi b’isoko batatu basahura n’ibyari mu isoko.
Abo bajura ngo bateye abaturage bitwaje imihoro, ibyuma, impiri n’amabuye bita za gatarina bakubita ku rugi rukagwa imbere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt. Christophe Semuhungu yatangarije IGIHE ko abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, abamaze gutabwa muri yombi ni barindwi. Bafatanywe amafaranga ibihumbi 200 muri miliyoni ibarurwa batwaye mu baturage, n’amatelefone atandukanye.
Abakomerekejwe barembeye mu bitaro bya Rwamagana.



















TANGA IGITEKEREZO