Byabereye mu Kagari ka Congo-Nil Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro ku wa 29 Nyakanga 2024, ahagana saa 14: 20.
Ku gicamunsi uyu muyobozi wari ufite imyaka 51 y’amavuko yavuye ku biro by’akarere agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy’inzererezi cya Murunda, hanyuma ubwo yari ageze mu ikorosi riri munsi y’ibiro by’akarere hagati y’isantere ya Congo-Nil n’ahitwa ku Kivumu, moto yabuze feri agwana nayo mu muferege.
Abamubonye bavuga ko nta bikomere bikanganye yari afite icyakora baketse ko ashobora kuba yaviriye imbere, bahita bamujyana ku Bitaro bya Murunda.
Ageze ku bitaro bya Murunda bamuhaye ubutabazi bw’ibanze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye apfira mu nzira ataragera kuri ibi bitaro.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro, ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro gito na IGIHE yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’umuryango mugari w’abakozi b’Akarere by’umwihariko abakozi b’Urwego rwa DASSO avuga ko Akarere kabuze umukozi mwiza warangwaga n’umurava mu kazi ke.
Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre yasize umugore n’abana bane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!