Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gihinga mu ijoro rya tariki 14 rishyira iya 15 Gicurasi 2025, mu masaha ya saa 3h00’ z’ijoro.
Umunyamabanga nashingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uyu musore yatorotse afatirwa Nyabugogo..
Ati “Yakubise anakomeretsa Se umubyara w’imyaka 64, aho barwaniye mu kabari kabo bapimiragamo inzoga, amukomeretsa mu mutwe bikomeye yahise yoherezwa mu bitaro bya Murunda ariko biba iby’ubusa kuko yapfuye ubwo bari bagiye kumwohereza mu bitaro bya Kigali CHUK, yahise atoroka ariko ku bufatanye n’inzego afatirwa muri Kigali (Nyabugogo).”
Yasabye abaturage gukumira icyaha kitaraba, bagatangira amakuru ku gihe ubuyobozi bugakurikirana hakiri kare, bitarabyara urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!