Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Rugamba mu ijoro rya tariki 31 Nyakanga 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro,yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko icyo bapfuye kitaramenyekana.
Ati “Ni byo koko Nzabarinda yishwe atewe icyuma mu mutima, barimo basangira inzoga nyuma baterana amagambo, icyo bapfuye ntikiramenyekana, yafashwe arafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.”
SP. Twajamahoro yakomeje avuga ko buri gihe Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda urugomo n’amakimbirane cyane cyane birinda kunywa inzoga z’inkorano, usanga ziba intandaro y’urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!